Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu Rwanda, yatangaje ko nta ruhare agira mu kuba abantu bamugereranya na The Ben ndetse ko afata uyu muhanzi nka mukuru we.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, aho yagarukaga ku rugendo rwe mu muziki n’ibindi bitandukanye.
Uyu muhanzi yabajijwe iby’ihangana rivugwa hagati ye na The Ben, mu gusubiza ati: “Njyewe ntabwo mbibamo, bikorwa n’abandi. Ariko si na bibi iyo abantu babirimo ari abandi, byaba ari ikibazo ari njye ubyuka nkamwataka, ariko ni mukuru wanjye.”
“Reka mbisobanurire abantu. The Ben akora indirimbo z’urukundo ariko njye nkora iz’isi. Mubifate nk’amakipe buriya abakinnyi nta kibazo cyabo ariko hari igihe usanga abafana babahanganishije.’’
Kuva mu 2021 Bruce Melodie byavuzwe ko yakije umuriro nyuma y’amajwi ye yagiye hanze byavugwaga ko yishongoraga ku bahanzi bagenzi be barimo Meddy na The Ben.
Mu butumwa bwagiye hanze uyu muhanzi yari ari kuganira n’inshuti ye yitwa Emmy, ayibwira ko ari mu gihe cye bityo adakwiye kugereranywa n’abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.
Nyuma yumvikanye abyamaganira kure avuga ko ari umufana w’aba bahanzi ndetse atatinyuka kububahuka.
Umwuka mubi uvugwa by’umwihariko hagati ya Melodie na The Ben wongeye kuzamuka mu minsi ishize ndetse hari abavuga ko hari abafana bacitsemo ibice bamwe bakaba bari ku ruhande rwa Melodie abandi urwa The Ben.
Muri iki kiganiro Bruce Melodie yagiranye na Kiss FM yaboneyeho kuvuga ko ari kwitegura gushyira hanze album nshya gusa ntiyavuga igihe azayihera abakunzi be.
Iyi album yayise “Sample’’ izaba iriho indirimbo 16 muri izo zose nta n’imwe irasohoka.
Uyu muhanzi ubarizwa muri 1:55 AM ya Coach Gael yabajijwe inyungu zo kuba afite abamureberera, mu gusubiza avuga ko gukora wenyine bivuna cyane.
Ati “Urumva iyo ukora wenyine imvune ziba nyinshi. Mfite abantu mbwira ko dukora ibi bigakunda […] Ntabwo njya nibagirwa ukuntu twigeze kubura Primus Guma Guma Super Star njye na Kabanda Jado twakoranaga turi kuyikozaho imitwe y’intoki agahinda kakatwica tukicara ahantu tukarira. Iyo ukora wenyine biragora ariko iyo ufite abantu biraryoha.’’
Uyu muhanzi muri iki kiganiro yasobanuye ko afitanye indirimbo na Shaggy wo muri Jamaica. Yavuze ko uyu munyabigwi yakunze indirimbo ye yitwa “Funga Macho” bayisubiranamo ndetse ibintu byose byarangiye igisigaye ari ugukosora amashusho yayo neza ku buryo izajya hanze vuba.