Igisirikare cy’u Rwanda cyarashe umusirikare umwe wa RDC wavogereye ubutaka bw’u Rwanda, mu gihe bagenzi be babiri bo batawe muri yombi.
Itangazo ryashyizwe hanze na RDF rivuga ko abo basirikare ari Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 y’amavuko na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28.
Bafashwe ahagana Saa Saba n’iminota 10 z’ijoro.
Riti “Batawe muri yombi n’abasirikare bari ku burinzi bafashijwe n’abanyerondo. Abasirikare ba FARDC bari bafite imbunda za AK-47, magazine enye zifite amasasu 105, ikote ridatoborwa n’amasasu n’ishashi y’urumogi. Umusirikare wa gatatu yarashwe arapfa ubwo yarasaga ku bashinzwe umutekano”.
Nta musirikare wapfuye cyangwa ngo akomereke ku ruhande rw’u Rwanda ndetse magingo aya, iperereza rirakomeje.
Abaturage bo mu gace iyi nsanganya yabereyemo bavuze ko uwarashwe yarasiwe mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Gafuku. Ni mu gihe abandi bagenzi be, umwe yafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Rukoko mu Mudugudu w’Isangano undi afatirwa mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Rurembo.
Bari barenze umupaka, barenga Kaminuza ya UTB hafi ya Centre de Sante ya Byahi mu muhanda wa Kaburimbo amatara yaka.
Ibikorwa nk’ibi byo kuvogera u Rwanda ku basirikare ba RDC si ubwa mbere bibayeho kuko no muri Werurwe umwaka ushize, undi musirikare yarashwe yambutse umupaka wa ‘Grande Barrière’ mu buryo butemewe.