Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize indege z’intambara z’igisirikare cya Uganda zarashe ibirindiro by’umutwe wa ADF biri rwagati muri Congo.
Museveni yavuze ko ibyihebe byarashweho n’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-30 byari byihishe mu gace ka Mambasa, mu ntara ya Ituri.
Ni agace gafatwa nk’amatware akomeye y’umutwe wa ADF, kakaba gaherereye mu bilometero birenga 100 uvuye ku mupaka wa RDC na Uganda.
Museveni yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “ku wa Gatandatu mu gitondo, ibikoresho byacu birasa ku ntera ndende byasuye abafite umugambi wo kwica abanya-Uganda bakoresheje ibisasu bikorerwa imbere mu gihugu.”
Yakomeje agira ati: “Abo bagizi ba nabi bahombye bari bihishe mu bice bya Teritwari ya Mambasa, iherereye kure y’uduce Guverinoma ya RDC yatwemereye gukoreramo.”
Yavuze ko icyiza ari uko Guverinoma ya RDC yemereye ingabo za Uganda gukurikira ibyihebe bya ADF mu duce twose bihungiramo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’ibyihebe Uganda yaba yariciye muri biriya bitero.
Museveni cyakora yavuze ko hari gukorwa isuzuma mu rwego rwo kumenya niba ibyihebe bya ADF byaracitse “cyangwa niba bwa nyuma na nyuma byarishyuye ibyaha byabyo.”
Yunzemo ko kuri iyi ncuro niba byaracitse, ubutaha bitazigera birusimbuka.