Igisirikare muri Congo gitangaza ko cyaburijemo guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi , bigizwe n’abavuga ko bashaka ‘Zaire Nshya’.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 nibwo mu Mujyi wa Kinshasa, haramukiye amasasu mu gace gatuwemo n’akabakoreramo abategetsi bakuru mu gihugu.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bari bambaye impuzankano za gisirikare ndetse bafite n’intwaro.
Abo barimo n’abafite uruhu rwera bari bateye Vital Kamerhe usanzwe ari Minisitiri w’Ungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba aherutse gutorerwa kuzayobora Inteko Ishinga Amategeko ya RDC.
Muri ayo mashusho baba bavuga ko baziye Perezida Felix Tshisekedi ko kandi bashaka ‘Zaire Nshya’.
Bagaragara kandi batwika ibendera rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakamanika iryahoze rikoreshwa igihugu kikitwa Zaire.
Ibinyamakuru by’i Kinshasa biratangaza ko inzego z’umutekano zirimo n’abo mu mutwe urinda Perezida bahise batabara, ndetse ko abo bari bagabye igitero bamwe bishwe abandi bagafatwa.
Ikinyamakuru Mbote.cd cyo muri Congo kivuga ko mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe urugo rwa Vitar Kamrhe, rwari rwagoswe n’abashinzwe umutekano.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abatuye Kinshasa baguye mu kantu ndetse bafite ubwoba bwinshi kubera iki gikorwa cyabaye.
Aya makuru yemejwe kandi na Brigadier General Sylvain Ekenge uvugira Igisirikare cy’Igihugu.
Ubwo yari kuri Televiziyo ya Leta, RTNC, yavuze ko Igisirikare cyaburijemo ihirikwa ry’Ubutegetsi ‘Coup d’Etat’ mu gitondo cyo kuri icyi Cyumweru.
Ekenge yemeje ko kandi abari muri iyo ‘Coup d’Etat’ hari abatawe muri yombi ko kandi abaturage bakomeje imirimo yabo, ituze rikaba ryagarutse.
Kugeza ubu inzego z’umutekano ziri kuzenguruka hafi y’ingo z’abaturage zicunga umutekano.