Guverinoma y’u Bufaransa yiyemeje ko nibura buri mezi atandatu hazajya haburanishwa umwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside, hagamijwe gutanga ubutabera ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.
Ni igikorwa cyatangajwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, nyuma y’igihe kinini butemera uruhare bwagize mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko igihe cyageze ngo bihagarare. Ati “Twese tuzi ibyabaye hano. Hari ibyagaragajwe na Komisiyo Duclet yashyizweho na Perezida wa Repubulika. Mu gihe cy’imyaka ibiri yarebye mu nyandiko zari zibitswe, ishakisha uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Iyo komisiyo yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside.”
Ambasaderi Anfré yavuze ko u Bufaransa burimo kugerageza kongera imbaraga mu gutanga ubutabera kuri Jenoside, binyuze mu manza zikomeza kubera i Paris. Mu ziheruka harimo urwa Claude Muhayimana wakatiwe gufungwa imyaka 14 mu Ukuboza 2021, urwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro, urimo kuburanishwa n’abandi.
Yakomeje ati “Dushaka kugira urubanza ruburanishwa nibura buri mezi atandatu, bishobora kuba bidahagije ariko ni imbaraga zishyirwamo n’ubuyobozi hamwe na Polisi n’ubucamanza, ku buryo ubutabera bw’u Bufaransa n’ubwo mu Rwanda bufatanya muri izi nzego.”
U Bufaransa bucumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataragezwa imbere y’ubutabera, ndetse n’imanza bwemeye kuburanisha zigatinda. Mu baheruka gufatirwa mu Bufaransa harimo Kabuga Felicien, ubu urimo kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu Buholandi.
Abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa barimo Dr. Eugène Rwamucyo, Colonel Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Stanislas Mbonampeka n’abandi.
Ambasaderi Anfré yavuze ko ubumenyi kuri Jenoside buzakomeza kujya ahabona no gusangirwa, kuko bitanga umusanzu mu kurwanya abahakana n’abayipfobya. Yashimangiye ko hakenewe gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, cyane ko hari imishinga myinshi iteganywa mu bufatanye bw’ibi bihugu byombi.
Muri iyo mishinga harimo gufatanya mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa n’indi mishinga u Rwanda rushyize imbere mu bwikorezi, ibijyanye n’imari, kwakira inama n’imikino.
Yakomeje ati “U Bufaransa burifuza kugaruka mu murongo neza mu Rwanda, kandi uruzinduko rwa Perezida Macron no kwemera uruhare rw’u Bufaransa, byari ingenzi cyane ku buryo noneho dushobora kureba imbere nyuma yo kwemeranya n’ahahise hacu.”
Yanavuze ko shampiyona y’amagare izabera mu Rwanda mu 2025 – izaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika – ibihugu byombi bizafatanya mu kuyitegura nyuma y’igihe bifatanya muri Tour du Rwanda.