Namibia yavuze ko igiye guteza cyamunara ingona nyinshi kandi igatanga n’impushya zo kuzihiga kuko ubwiyongere bwazo buri gushyira abaturage b’iki gihugu mu kangaratete.
Minisitiri w’Ibidukikije, Pohamba Shifeta, yatangarije AFP iki cyemezo nyuma y’aho hari ibice bitandukanye by’icyo gihugu birimo umubare munini w’ingona ziyongereye cyane ku buryo byanazibangamira ntizirambe.
Shifeta ati “Twibanze ku duce turimo umubare munini w’ingona aho zikunze kwibasira abantu.”
Yatangaje ko ingona 40 zizafatwa mu nzuzi zo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba, mu Turere twa Kavango na Zambezi dukungahaye ku nyamaswa hanyuma zigatezwa cyamunara.
Guverinoma yavuze ko zizagurishwa ku muntu uzerekana ko afite aho azatuza izo ingona kandi afite n’ibyangombwa.
Kuva mu 2019, Minisiteri yishyuye miliyoni zisaga 2,3 z’amadolari ya Namibiya ($ 125.000) y’indishyi ku miryango yibasiwe n’ingona, aho bamwe banapfuye.
Muri ayo mafaranga harimo ayishyuwe abantu 14 bakomeretse ndetse n’indishyi ku babuze amatungo.
Ibikorwa byo kugurisha ingona biteganyijwe gutangira ku wa 17 Nyakanga.