Iminsi myinshi yari ishize abantu benshi batakigondera isukari yemwe hari nabari bamaze kwibagirwa bimwe mu binyobwa n’ibiribwa bikenera isukari dore ko naho babicuruza ibiciro byari bihanitse.
Kuri ubu abaturage bahahira mu Isoko rya Nyarugenge banejejwe n’igabanuka ry’igiciro cy’isukari kuko ubu ikilo cyageze ku 1600 Frw kivuye ku 2000 Frw na 2500 Frw hamwe na hamwe. Gusa nubwo bishimira iri gabanuka bavuga ko igiciro kidasa ku masoko aho usanga hamwe bakiri gucuruza ku cyahozeho.
Niyonteze Immaculée yavuze ko anejejwe no kuba igiciro cy’isukari cyatangiye kugabanuka ariko agaragaza ko byaba byiza n’ibindi bicuruzwa bigabanutse.
Ati “Kuba isukari yagabanutseho amafaranga agera kuri 600 birashimishije pe kuko kugira ngo umuntu abashe kuyigura igeze ku 2000 n’andi arenga byari bigoye cyane.”
Yongeraho ati “Ariko byaba akarusho n’igiciro cy’ibindi kigabanutse kuko isukari ntacyo yadufasha yonyine. Nk’ubu litiro imwe y’amavuta y’igihwagari turi kuyigura 3700 Frw naho isabune yahoze igura 500 Frw tukayigura 1000 Frw ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye urumva ko bikigoye rwose.”
Mugabo Aphrodis we yavuze ko anejejejwe n’iri gabanuka ry’igiciro cy’isukari ariko anenga abacuruzi bamwe bakiri kuyigurisha ku giciro cyo hejuru kandi ahandi yaragabanutse.
Yagize ati “Haracyari ikibazo kuko hari aho ujya ugasanga baracyayigurisha 2000 Frw, leta yagakwiye kujya ikurikirana abantu badakurikiza ibiciro byagenwe ku isoko rwose kuko bahohotera abaturage.”
Nzayisenga Ephrem ucuruza mu Isoko rya Nyarugenge yavuze ko ari byiza ko isukari yagabanutse ariko agaragaza impungenge ko yakongera kuzamuka. Yavuze ko hashize iminsi barangura isukari ku bihumbi 60 Frw ariko ko iherutse kwiyongeraho 2000 Frw. Gusa ariko na yo ni make kuko hari igihe byageze umufuka ukajya urangurwa ibihumbi 88 Frw.
Yagize ati “Isukari yari yagabanutse kuko yavuye ku 88.000 Frw twaranguragaho umufuka igera ku bihumbi 60 Frw. Gusa ubu hari impungenge ko ishobora kongera kuzamuka kuko uyu munsi twaranguye ku 62.000 Frw bivuze ko ikilo kimwe gishobora kongera kugurwa arenze 1500 Frw.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse gutangaza ko mu myaka ishize, u Rwanda rwari rufite umuntu waruzaniraga nibura nka 35% by’isukari ikoreshwa mu gihugu ariko haje kubamo ikibazo cy’uko muri iki gihe cy’imvura inganda akorana na zo zitari gukora neza.
Ibihugu uwo muntu yaranguragamo birimo Malawi, Eswatini na Zambia. Mu gihe iki kibazo kitari cyakemutse, u Rwanda rwahise rutangira gushaka ahandi iyo sukari yava, rwerekeza amaso ku bindi bihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) giherutse gutangaza ko ibiciro ku isoko mu Rwanda muri Mata, byakomeje gutumbagira aho byiyongereyeho hafi 10%.