Uramutse ugiye mu bice by’umujyi wa Kigali ukavuga ijambo Limuzine buri wese ahita yumva imodoka ndende itungwa n’abamaze kurenga uruhombero bazwi nk’abaherwe, ariko si ko umuturage utuye ahazwi nko muri Vunga mu karere ka Nyabihu umurenge wa Shyira azahita abyumva niyumva uvuze Limuzine kuko we azahita yiyumvira igare iri ry’amapine abiri banyonga.
Ni igare rifite uburebure bwa metero ebyiri, mu gihe bamwe bamenyereye asanzwe afite nka metero imwe, iryo gare rifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi babiri yewe na batatu bajyaho gusa babiri n’umunyonzi nibo bemewe kurigendaho.
Ni igare urubyiruko rwo mu karere ka Nyabihu rukorera akazi ko kunyonga mu ma santeri ya Vunga, Rugera, na Nkotsi mu karere ka Musanze. Uru rubyiruko rw’abasore bakora ubwikorezi bwo ku magare ruvuga ko ufite iri gare rya rimuzine akorera arenga ibihumbi bitatu ku munsi yariye kandi yananyoye. Ni igare na bo bahamya ko kurigura rihenda dore ko ridapfa gutungwa n’ubonetse wese kuko rigura arenga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda amafaranga bamwe bavugaga batebya ko yanagura moto.
Bavuga ko ayo magare ataboneka ku isoko ry’u Rwanda, ngo yaje ari impano Abanyamerika bazaniye abahinzi ba kawa, mu rwego rwo kuborohereza gutunda umusaruro mwinshi mu gihe gito bawujyana ku ruganda, abo baturage bagenda bayagurisha abafite ubushobozi, ibyari ugutunda kawa bivamo gutwara abantu n’imizigo.
Aya magare akiza ngo yitwaga ”Velo Kawa” nyuma yo kubona ubushobozi bwayo mu kwikorera no gupakira ndetse n’uburebure rifite, ngo bahise barigereranya n’imodoka yitwa rimuzine ndende cyane ngo kuko rimize nkayo.
Uru rubyiruko ruremeza ko ubu rutakibarizwa mu bikorwa bibi ngo kuko rwabonye ibyo rukora bituma batabona umwanya wo kwishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.
Uhujenayo Aimable ati “Iri gare ryiswe Limuzini, kubera uburebure bwaryo no gupakira cyane, ubundi ryaje ryitwa Vélo kawa. Aradufasha pe, aheka byinshi ku buryo gutega imodoka bitakiri ngombwa”.
Manirakiza Eric, ati “Iyi Limuzini yanjye iramfasha igatuma nkorera amafaranga menshi kuko nemerewe guheka abagenzi babiri, ubu muri karitsiye ntuyemo ndiyubashye nta wansuzugura cyangwa ngo mbe nashukwa n’ibyatuma njya mu ngeso mbi”.
Ubuyobozi bw’imirenge ayo magare akoreramo, buremeza ko yagiriye akamaro kanini urubyiruko, aho rwavuye mu bushomeri bwarushoraga mu ngeso mbi, ubu ibibazo by’urugomo bikaba byaragabanutse, urubyiruko rukaba rukomeje ibikorwa biruteza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, ati “Aya magare urubyiruko rwayahaye izina rya Limuzini, kubera uburyo apakira byinshi kandi bagakoreraho n’amafaranga, kuko iyo atwaye abantu babiri amafaranga ariyongera, benshi bateye imbere batunze imiryango yabo, bagiye bakora ibikorwa bitandukanye, akakubwira ati naguzemo inka, ati iri gare ryamfashije kubona umurima wo guhinga, naguze ikibanza ndubaka n’ibindi”.
Arongera ati “Bafite koperative hano nini, irimo urubyiruko rurenga 80 rukora uyu mwuga, kandi ubona bafite ubushobozi bubabeshaho, byarabafashije kuko batabona umwanya wo kujya muri ibyo bintu bidafite akamaro, byaba kunywa ibiyobyabwenge cyanga kuzerera mu mujyi, hano haba hari umusaruro mwinshi w’ibitoki baba bakeneye kugeza mu isoko, haba no gutwara indi mizigo, no gutwara abantu. Twabashishikariza gukora bazigama, banateganyiriza n’izabukuru muri gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo kera nibagera mu zabukuru babone ikibagoboka”.
Limuzini nshyashya, ngo igura amafaranga y’u Rwanda agera mu bihumbi 400, mu gihe iryakoze riboneka ku bihumbi 300.