Benshi bakomeje kwibaza ku rwenya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yari ari kubwira bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Perezida w’igihugu cya Tanzaniya Madamu Samia Suluhu Hassan, Akinwumi A. Adesina na Chancellor Olaf Scholz w’Ubudage.
Aya mafoto akomeje gutangaza benshi yafatiwe mu gihugu cy’Ububirigi ubwo bari bitabiriye inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse na Afurika y’Unze ubumwe. Iyi nama ya EU na AU yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare irangira ku wa gatanu tariki 18 Gashyantare 2022.
Mu mafoto yafatiwe muri iyi nama ubwo yasozwaga bari mu busabane baganira agaragaza Perezida Kagame ari kuganira n’abayobozi asa naho yabasetsaga kuko wabonaga buri umwe wese amuteze amtwi ari nako baseka cyane.
Benshi nyuma yo kubona aya mafoto ntibahwemye kugaragaza ko Perezida Kagame ashobora kuba azi gutera urwenya bikomeye kubera uburyo abo bari kumwe bari basetse cyane.