Mu cyumweru gishije kuwa gatandatu ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima mu gihugu cy’Ubwongereza bwemejeko habonetse indi virus yitwa Monkeypox ikaba ifitanye isano n’icyorezo kigeze kwibasira isi cyitwaga ‘Smallpox’ aho kishe abantu basaga miliyoni 800 mu gihe cyamaze.
Umuntu wa mbere bayibonyemo iyo Virus mu gihugu cy’Ubwogereza yaraturutse ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Nigeria haritariki ya 7 Gicurasi 2022, akimenyekana bahise bamushyira mukato mubitoro bimenyerewe kuvura indwara z’ibyorezo bikaba bitwa Guy na Mutagatifu Thomas.
Ikigo cy’Ubwongereza kita k’ubuzima cyatangajeko batangiye gushaka buri muntu wese wahuye nuwanduye bwa mbere kugirango bafatwe nabo bajye mukato kugirango hatazagumya kuza ubwandu bwinshi cyane, kugeza ubungubu igihugu cy’ubwongereza kimaze kubona bantu banduye iriyandwara bagera kuri barindwi bakaba barashyizwe mu kato.
Ibimenyetso biranga iy’indwara ya Monkeypox Virus
Iy’indwara ibimenyetso byayo bishobora kugaragara hagati ‘ibyumweru bibiri ndetse n’umunsi wayanduriyeho ariko iyo byatinze kugaragrara ntago bishobora kurenze iminsi 21.
Ibimenyetso biranga uwayindwaye agira umuriro uhindagurika ukabona uy’umunsi arawufite ejo ntawufite, uyindwaye kandi akunze kuribwa umutwe ndetse no kuryaryata mukiziba kinda, ahobora nokuribwa n’umugongo iyindwara kandi iyo irimo kuguhashya utangia kugira umunaniro byavaho hagahita haza uduheri dutoya kuruhu maze tukajyenda dukura tukavamo utubyimba.
Iyo umaze kuba wagira umuriro muri wowe uy’indwaye utangira gukamuka maze ugatangira kwereruka akamera nk’umuntu utajya wisiga amavuta.
Uko iy’indwara ya ndura
Niba ushaka kwirinda iyindwara dore uburyo wakoresha irinde kurya inyama zibonetse zose kuko ikunda guturuka no munyamaswa kandi mu gihe uhuye nuyindwaye irinde kuba wa mukoraho cyangwa ngo agukozeho amatembabuzi ye.
Iy’indwara kugirango uyirinde biragoye cyane uretse kuba wabona urukingoa rwa Smallpox ukarwitera ntawakwandura ariko biragoye cyane kurubona kuko iy’indwara imaze imyaka igerakuri 40 ibayeho rero nta gihugu nakimwe cyaba kibitse urukingo, ikindi kandi iy’indwara ntago yica cyane kandi uy’indwaye akira vuba ugereranyije na Covid-19.