Ubu ntibikiri mu nzagihe. Abaguzi ba nyuma bakomeje kwandikisha nimero za telefoni kuri fagitire za EBM buri gihe uko bahashye, ku buryo mu minsi iri imbere bazashyikirizwa ishimwe ryabo rya 10% ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), ugaragara kuri fagitire bahawe.
Ni uburyo bushya bugamije gutuma buri muguzi yitabira kwaka inyemezabuguzi ya EBM, imaze kuba igikoresho cy’ingenzi mu guteza imbere ubucuruzi bukoreye mu mucyo ndetse no gusoresha hashingiwe ku mibare nyakuri.
Itegeko rigena umusoro ku nyongeragaciro riteganya igipimo 18% ku gaciro k’ibintu cyangwa serivisi bimwe bitangirwa mu Rwanda cyangwa bitumizwa mu mahanga.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko hashize imyaka irenga icumi hatangijwe iri koranabuhanga rya EBM. Nyamara hari abantu bakora ubucuruzi batayikoresha igihe batanga fagitire, cyangwa bagatanga idahwanye n’ibyaguzwe, kubera ko badashaka gusora uko bikwiye.
Yakomeje ati “Ibyo rero bikagira ingaruka zo kutabona umusoro ukwiye, bikazana n’ubusumbane hagati y’abacuruzi. Kuko nk’abantu bari hamwe, bacuruza ibintu bisa, barangura hamwe, iyo hari umuntu ucuruza adatanga fagitire kandi mugenzi we agomba kuyitanga, bivuze ko badacuruza kimwe.”
Ruganintwali yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abantu banangiye, Leta yafashe icyemezo cy’uko noneho igiye kujya ishimira abaguzi ba nyuma, mu gihe cyose batse inyemezabuguzi.
Yakomeje ati “Uzajya asaba inyemezabuguzi ya EBM iriho umusoro wa TVA, azajya abona 10% by’umusoro wa TVA yaciwe. Igihe cyose bazajya bamwima inyemezabuguzi akabibwira RRA, tuzajya tuza uwo muntu tumuhane, abanze akore iyo fagitire, wa muguzi ahabwe 10% ry’umusoro bamuciye, ariko anahabwe 50% by’ibihano umucuruzi yaciwe.”
“Ni ukugira ngo tuburire abacuruzi, rwose ntabwo tuzongera kujya twihanganira abantu badatanga inyemezabuguzi, bazajya bahanwa.”
Itegeko rigena uburyo bw’isoresha riteganya ko umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa atanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’Ubuyobozi bw’imisoro.
Umuntu wanditse kuri TVA ugurisha ibintu cyangwa serivisi atabitangiye inyemezabuguzi ya EBM, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 10 z’agaciro ka TVA yanyerejwe. Iyo iri kosa ryongeye gukorwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, uwarikoze acibwa ihazabu yikubye inshuro 20.
Uretse abasora banditse ku musoro ku nyongeragaciro, umuntu utegetswe gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ntayikoreshe, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’ibyagurishijwe.
Aho hose umuguzi watanze amakuru azajya ahabwa 50% by’iki gihano.
Ibisabwa ngo ujye mu bagenewe ishimwe kuri TVA
Kugira ngo umuntu atangire guhabwa iri shimwe, asabwa kwiyandikisha akanze *800# kuri telefoni igendanwa. Icyo usabwa ni ugushyiramo nimero y’indangamuntu, ubundi nimero yawe ya telefoni ikazajya ishyirwaho amafaranga y’ishimwe wagenewe.
Ushobora kandi kwiyandikisha unyuze kuri www.MyRRA.rra.gov.rw cyangwa ukanyuraho ushaka gukurikirana uko ishimwe ryawe rigenda ryiyongera, uko uhashye.
Ishimwe ritangwa nyuma yo kugenzura ko umuguzi wa nyuma yujuje ibisabwa, birimo kuba yarahawe inyemezabuguzi igaragaza nomero ye ya telephone ngendanwa.
Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro riteganya ko “amafaranga y’ishimwe ashyirwa buri gihembwe kuri konti ya Mobile Money cyangwa konti ya banki yatanzwe n’umuguzi wa nyuma mu gihe kitarenze iminsi 15 ikurikira imenyekanisha ry’umusoro ku nyongeragaciro.”
Inyemezabuguzi imwe ifite agaciro kangana cyangwa karengeje FRW 1.000.000 ibanza gukorerwa igenzura ry’amakuru mbere yo gutanga ishimwe riteganywa muri iri teka.
Mbere yo gutanga ishimwe ku muguzi wa nyuma, Komiseri Mukuru ashobora gusaba amakuru y’inyongera hagamijwe gukumira uburiganya.
Mu gihe wimwe fagitire ya EBM cyangwa ugahabwa idahwanye n’amafaranga wishyuye, Oherereza RRA ubutumwa kuri nimero 0739008010 (WhatsApp), wohereze icyemeza ko wishyuye, ibiranga aho waguriye bishobora kugirwa na TIN cyangwa aderesi, fagitire wahawe itari iya EBM cyangwa iya EBM idahuye n’amafaranga wishyuye.