Nyuma y’amasaha make indirimbo ‘Ni forever’ ikuwe ku rubuga rwa YouTube ikagarurwaho, hari amakuru yizewe ahamya ko byasabye The Ben kwishyura nyiri amashusho yari yifashishijwe kugira ngo ikibazo gikemuke.
Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’uyu muhanzi nyirizina, wavuze ko nyuma y’uko indirimbo ivuyeho, bize iki kibazo baza kugishakira umuti binyuze mu biganiro n’uwari wareze iyi ndirimbo.
Ati “Ikibazo cyabayeho ni uko umuntu twakoranye waduhaye amashusho yari afite undi bakoranaga ariko baza kutumvikana, byatumye dukorana n’uwakoze ku mushinga wo gufata amashusho hifashishijwe ‘drones’ ariko atariwe wari nyirawo.”
“Nyuma y’uko indirimbo isohotse rero nyiri umushinga yaje kutwegera icyakora umwe mu bantu dukorana yanyuzeho ntiyahita amuha umwanya ngo baganire kuri iki kibazo, ibyatuviriyemo guhanwa.”
Nyuma y’uko indirimbo ivuyeho, ikipe yose ya The Ben yaricaye yiga ku kibazo, bibuka ko hari umuntu wigeze kukibabwiraho, bemera guca bugufi baganira nawe.
Nyuma y’ibiganiro byanatumye abaca amafaranga uyu muhanzi atigeze atangaza umubare, nyiri amashusho yari yatumye indirimbo iregwa, yemeye gukuraho ikirego, indirimbo isubira ku rubuga rwa YouTube.
Mu gihe cy’icyumweru kirenga yari imaze ku rubuga rwa YouTube, indirimbo ‘Ni forever’ ya The Ben imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’igice.
Iyi ndirimbo yari yakuwe kuri YouTube irezwe na sosiyete yitwa Drone Skyline Ltd ikodesha indege nto zitagira abapilote.