Mu kwezi gushize nibwo ikigo gikora ibijyanye no gutega n’imikino y’amahirwe cya Premier Betting cyari kiri mu biri imbere mu Rwanda cyahagaritswe, nyuma yuko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu Gihugu kirangiye.
Iki kigo cyari gisigaye kitwa Solidaire Rwanda Ltd, cyandikiwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko kitongerewe uruhushya rwo gukomeza gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe.
Kwandikira iki kigo cyangwa kwanga kucyongerera amasezerano yo gukomeza kuhakorera si icyatuguranye kuko imikorere yacyo yakemangwaga na benshi mu bakoranaga na cyo.
Umwe mu bahoze ari abakozi b’iki kigo waganiriye n’ikinyamakuru The New Times, afite zimwe mu mpamvu akeka ko zatumye bafungirwa harimo kuba bari baratangiye gucuruza ibitari mu byo bemerewe na Leta.
Iyo mikino harimo iya tombola itari iri mu masezerano nka Spin & Win, Five90, Keno ndetse n’iyindi.
Ibi kandi byiyongeraho kutagirana imikoranire myiza n’abandi ba rwiyemezamirimo bayifashaga gucuruza ku isoko ry’u Rwanda no kugera ku bakiriya bensho mu gihugu.
Uwitwa Iradukunda Philbert yasobanuye uko yari afitanye ibibazo na Premier Bet Rwanda ndetse byamugejeje ku kumuhombesha amafaranga menshi mu buryo butandukanye.
Ati “Umunsi umwe narabyutse nsanga abantu bo muri Premier Bet baje mu iduka nari mfite Nyabugogo noneho batwara imashini eshatu ndetse n’ibikoresho.”
Yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko ntibyagira icyo bitanga kandi byaramuhombeje arenga miliyoni 30 Frw yiyongeraho “izindi miliyoni 10 Frw nakodeshakaga amaduka.”
Iradukunda avuga ko yigeze gushaka amasoko y’aho yashyira amaduka ariko agakoresha izina rya Premier Bet harimo Kimironko, Kanombe na Remera ariko bakamwemerera Kimironko gusa, nyuma y’igihe gito asanga ha handi handi bahashyize ayabo.
Hari kandi aho yafunguraga amaduka, yagira ngo atangiye kubona abakiriya Premier Bet igahita ishyira irindi duka ryayo iruhande rwe bikamuteza ibihombo no kubura bamwe mu bakiriya be.
Iki kigo gikorera mu bihugu 20 muri Afurika cyamaze kwandikira abari basanzwe bakigana ko kitagikorera mu Rwanda, bityo abari bafite amafaranga yabo kuri konti zacyo bayabikuza byihutirwa.
Kugeza ubu Leta y’u Rwanda iri kureba uko yahindura imicungire y’ibigo by’imikino y’amahirwe aho bishobora kuva muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) bikajya mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).