Isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Thierry [Titi Brown] rwongeye gusubikwa ryimurirwa ku wa 13 Ukwakira 2023, nyuma yo gusanga hari ibindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye ye agomba kwireguraho.
Ni urubanza rukomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko rusubitswe inshuro eshanu hakusanywa ibimenyetso ariko na nyiri ubwite akaba yarigeze gusaba ko rusubikwa bitewe no gushaka abandi banyamategeko bagombaga kumwunganira.
Kuri uyu wa Gatanu rero taliki 22 Nzeri 2023, nibwo ku rukiko rukuru rwa Nyamirambo hari hategerejwe umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa.Uyu mwanzuro rero nawo waje gusubikwa nyuma y’uko ngo ubushinjacyaha bwongeye kubona ibindi bimenyetso bityo rwimurirwa mu kwezi gutaha.
Isubikwa ry’uru rubanza rikurikiye impuruza yari imaze iminsi icicikana ku mbuga nkoranyambaga no ku binyamakuru bitandukanye hasabwa ko uyu mubyinnyi yahabwa ubutabera akaba yamenya umwanzaro w’urukiko niba agomba gufungwa agakatirwa cyangwa niba icyaha kimuhama agafungwa ariko ntagume mu gihirahiro.
Ni nyuma yo kumara muri gereza hafi imyaka ibiri ategereje umwanzuro. Hari abahuza no kuba gusubikirwa urubanza bifitanye isano n’ibikomerezwa bibiri ngo byaba byaramwiziritseho nyuma y’icyaha ashinjwa cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure nyamara we yagiye ahakana ko atamusambanyije.
Hari abashingira ko ibizamini by’inda yakuwemo byafashwe (ADN) uyu mukobwa yashinje Brown ko yamuteye bigaragaza ko atari iye, gusa ibi ngo ntibisobanuye ko yaba umwere kuko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya nkuko byagarutsweho n’umuvugizi wa guverinoma wungirije Alain Mukuralinda.