Ni kenshi mu ngo zitandukanye usanga abantu bahora babisikana n’imbeba ari nako binubira ibyo zibakorera no guhora zibatesha umutwe ku buryo usanga barabuze icyo bakora ngo bazirukane mu ngo zabo.
Byoseonline twabateguriye ibyo ushobora gukora ukirukana burundu ikitwa imbeba mu rugo rwawe.
Ikinyamakuru Le Figaro mu nkuru yacyo igira iti “Comment se débarrasser d’une souris dans une maison?”, kivuga ko impumuro y’amababi y’ibiti bimwe na bimwe birimo inturusu, iyo bishyizwe ahantu imbeba zikunda kunyura cyangwa kuba, ngo ntabwo zongera kuhagaruka.
Ubundi buryo bwirukana imbeba bitewe n’uko zihumurirwa cyane, ngo ni ugushyira aho zinyura ikintu injangwe(ipusi) yaganzemo, kuko ngo zihita zibwira ko ari yo ihari cyangwa iri hafi yaho.
Prof François Naramabuye wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, na we akomeza avuga ko n’ubwo atazobereye mu bijyanye n’imbeba, uburyo bwiza bwo kuzirukana ari uguhisha no gupfundikira ibyo kurya.
Prof Naramabuye agira ati “Imbeba zitari isiha iyo utazihaye ibyo zirya zikarara ubusa kabiri, ziragenda, isiha zo ntabwo nzi umuti wazo ariko ni ukuzihiga ukamenya aho zicukura.”
Prof Naramabuye avuga ko gupfundikira neza ahantu hari ububiko bw’ibiribwa ku buryo imbeba zidakururwa n’impumuro yabyo, cyangwa zitabasha kubigeraho, nta cyatuma zihaguma.
Ibinyamakuru birimo Le Figaro bikomeza bivuga ko ubundi buryo bwo kwirukana burundu imbeba n’isiha, ari ugukora isuku y’aho abantu baririye n’aho bateguriye amafunguro, ibyo baririyeho n’ibyo bateguriyemo amafunguro bikozwa neza.
Bisaba kandi gushyira kure ibishingwe cyane cyane ibyo kurya byasigaye, kuko na ho imbeba n’isiha bikunze kuhaba no kuza kuhashakira ibyo zirya.
Hari n’uburyo bwo gufunga neza inzira zose imbeba zikunda kunyuramo ziza mu nzu cyangwa zijya mu bisenge by’inzu, ndetse no kuhatega imitego itazica ahubwo hakaba aho zifatirwa umuntu yarangiza akazisubiza ku gasozi.
Imbeba mu rusobe rw’ibindi binyabuzima ngo ni ngombwa cyane kuko hari udusimba zirya cyangwa ibindi bikoko bikazirya kugira ngo bibeho, ingendo zazo zigatuma hari ibimera bikwirakwizwa hose ku Isi bitewe n’uko imbuto zabyo zahagejejwe n’imbeba, inyoni, isuri cyangwa umuyaga.
Icyakora na none ngo imbeba muri kwa gukora ingendo ahantu henshi zitwara udusimba nk’inda, imbaragasa n’imperi, ndetse zikabasha no gukwirakwiza mikorobe zitera indwara.