Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF ryatangaje ko abagore barenga miliyoni 500 bahura n’ikibazo cyo kubona ibikoresho by’isuku bihagiye mu gihe bari mu mihango.
Abahanga mu by’ubuzima bagira inama buri muntu kugira isuku mu myanya myibarukiro ariko abagore bagashyiraho umwihariko igihe bagiye mu mihango.
Ibikoresho bifashisha bitandukana bitewe n’ahantu cyangwa ubushobozi bwa buri wese ariko abenshi bakoresha gakoresho kitwa tampon kinjizwa mu gitsina kagafata amaraso n’andi matembabuzi yose ahaturuka, cotex, udukombe tw’imihango [Mantrual cups] amakariso akoranye ipamba yagenewe gutangira imihango n’andi matembabuzi n’ibindi.
Umugore wabonye imihango agomba kongera isuku, ukoresha cotex akayihindura hagati y’amasaha ane n’atandatu, uwa ‘tampon’ asabwa kuyihindura hagati y’amasaha ane n’umunani, mu gihe ukoresha udukombe tw’imihango we asabwa kuduhindura mu masaha 12.
Umugore uri mu mihango asabwa kwirwararika ibirimo isuku.
Gukaza uburyo bw’isuku
Imyanya y’ibanga igomba gukorerwa isuku nibura kabiri ku munsi hakoreshejwe amazi meza kandi ahagije uwo bishobokera akisukura kenshi gashoboka. Si byiza gukoresha isabune ihumura kuko yinjiza bagiteri zatera indwara zirimo ‘infections’ cyangwa izifata urwungano rw’inkari.
Irinde ko imihango ijya ku mubiri
Imihango ikunze kubabura uruhu rwa bamwe igihe batinze kwambara ibiyitangira. Imihango isohokana n’imyanda ivuye mu mubiri n’indi ishobora kuba yaraheze mu myanya ndangagitsina.
Ni yo mpamvu ishobora kugera ku mubiri nko mu mayasha ikahababura cyangwa hagacika ibisebe.
Imihango si uguhumana
Abiganjemo abagabo babona abagore nk’abahumanye igihe bababwiye ko bari mu mihango, nyamara imihango ni kimwe mu bihe bifite umumaro ku buzima bwa buri wese. Nubwo imihango izanira abagore impinduka zitandukanye nk’umushiha, kwigunga, uburibwe n’ibindi, ariko biyumvamo gutuza iyo babonye ubaba hafi.
UNICEF ivuga ko umukobwa 1 mu bakobwa 10 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara asiba ishuri mu gihe cy’imihango kubera impamvu zirimo kutabona ibikoresho bikenerwa mu mihango, bigakoma mu nkokora uburezi n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Abagore bari mu mihango bagirwa inama yo kugana muganga w’indwara z’abagore mu gihe bumva hari impinduka mu mubiri wabo igihe bari mu mihango.