Umunyana Annalysa uzwi cyane nka Mama Sava akoresha mu gukina filime aho azwi mu yiswe Papa Sava aho akinanamo n’umukoresha we Niyitegeka Gracien aho akina ari umugore n’umugabo (Papa Sava na Mama Sava)
Mama sava yagiye avugwaho kenshi ko ashobora kuba aryamana na boss we Niyitegeka Gracien uzwi nka Papa Sava ariko Annalysa yabiteye utwatsi avuga ko bitigeze bibaho ko ari amagambo y’abantu bavuga batabanje gushakisha amakuru ya nyayo.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa televiziyo ikorera kuri YouTube ya Max tv aho yahakanye amakuru avugwa ko yaryamanye na Papa Sava ko bahurira mu kazi nk’ibindi bisanzwe kandi bahurira mu kazi nkuko biba bimeze ku mukozi n’umukoresha.
Yakomoje kandi ku mugabo wigeze kumuhamagara ngo amuhe ikiraka cyo kwamamaza maze Mama sava ngo ageze mu biro bye asangamo uburiri, amubwira ko aribwo aryamaho ananiwe gusa ngo nyuma uyu mugabo atavuze izina ngo yamusabye ko baryamana Mama sava amubera ibamba.
Mama Sava yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava aho akina ari umugore wa Papa Sava bagakina mu buryo bwo gusetsa ariko harimo amasomo anyuranye. Iyi filime kandi irimo abandi bakinnyi batandukanye barimo Ndimbati, Digidigi, Fofo, Madederi n’abandi benshi batandukanye.