Umunya-Uganda Mike Mutebi uheruka guhabwa inshingano zo gutoza ikipe ya AS Kigali, yagize icyo atangaza ku myitwarire iherutse kuranga Haruna Niyonzima wasohotse mu mwiherero wayo nta ruhushya yabiherewe.
Ku wa Mbere tariki ya 17 Mutarama ni bwo AS Kigali yahagaritse Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni wayo ibyumweru bibiri, azira gusiba imyitozo yo ku Cyumweru gishize atamenyesheje abatoza.
Umutoza mushya wa AS Kigali, Mike Mutebi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ikipe ye yakoze yitegura APR FC, yavuze ko kuva yaza atarabonana na Haruna, gusa ashimangira ko yari akwiye guhanwa kuko imyitwarire yagaragaje idakwiriye umuntu nka Kapiteni.
Ati: “Ntabwo turahura ariko yagombaga guhagarikwa kubera ko byari ubugoryi kuva mu mwiherero. Kapiteni yakagombye kuba intangarugero, kandi yari ahari rimwe na rimwe, ntabwo duhangayikishijwe no kuba azaba adahari.”
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Mutebi wahoze atoza KCCA y’iwabo atoza umukino we wa mbere, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona AS Kigali ihuriramo na APR FC imaze imikino 48 idatsindwa.
Uyu mutoza yabwiye itangazamakuru ko bishoboka ko amateka yahinduka, AS Kigali ikaba ikipe ya mbere ikuyeho agahigo iriya kipe y’Ingabo z’igihugu imaze imyaka irenga ibiri yarashizeho.
Uretse Haruna Niyonzima uri mu bihano, uyu mutoza araza kuba adafite kandi Rugwiro Hervé kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Bugesera FC, gusa araza kuba yagaruye Niyonzima Olivier ’Seif’ wari umaze iminsi afite imvune.