Bruce Melodie yatangaje ko atishimiye kubona Harmonize ajugunyira abantu amafaranga ubwo aheruka i Kigali ndetse amusaba kutongera gukora igikorwa nk’icyo igihe cyose ari mu Rwanda.
Uyu muhanzi yagarutse kuri ibi nyuma y’ubutumwa buherutse gutangazwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , Dr Murangira B. Thierry, wavuze ibikorwa byo kujugunyira abantu amafaranga no gukinira ku birango by’igihugu bidakwiye kandi bigize icyaha.
Bruce Melodie ubwo yari mu kiganiro kuri MIE Empire, yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko atashyimiye kubona Harmonize wari wamusuye ajugunyira abantu amafaranga ubwo yari avuye mu modoka agiye kugura umwembe.
Uyu muhanzi yemeza ko igikorwa nk’iki kiba kirimo agasuzuguro no kutubaha amafaranga y’igihugu cyangwa abantu uba washatse guha amafaranga.
Ati “Mbambona ari no gutesha agaciro amafaranga y’igihugu, hari ukuntu imyidagaduro y’u Rwanda itandukanye n’iyo mu bindu bihugu, habayeho urujijo twageze ahantu aravuga ati hagarara njye kugura umwembe, ndamubwira nti reka twoherezeyo undi muntu arabyanga ahitamo kujya kuwigurira, icyabaye ni uko nagiye kumva numva abantu buriye imodoka, ndamubwira nti ibintu ukoze baraturangiza ntibibaho.”
“Nanjye byanteye ubwoba, ibintu yakoze ntabwo nshobora gutinyuka kubikora, umuntu wese wavukiye mu Rwanda akahakurira ntashobora gukora ikintu nka kiriya no kuyabaha hari uburyo bikorwamo, ntabwo ufata inote ngo uyite hasi uyinagira abantu , harimo ikinyabupfura gike.”
Bruce Melodie yihanangirije Harmonize amusaba kutongera kujugunyira abantu amafaranga.
Yakomeje agira ati “Ubwo yari amaze kubikora naramugaruye ndamwigisha mubwira ko atemerewe kongera kubikora ndetse nawe arabyumva.”
“Icyo gihe na Polisi yarampamagaye ndabasobanurira, mbabwira ko ari umunyamahanga ntabyo yari azi kandi nanjye yabikoze bintunguye, ndazibi neza ko aramutse agarutse hano adashobora kongera kubikora, yagiye abizi.”
Ku wa 23 Mutarama 2023, ubwo umunyamuziki wo muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali [Harmonize], yari i Kigali yasuye Bruce Melodie, yagiye mu mbuga ya CHIC no mu biryogo atangira guha abantu amafaranga.
Ibi bintu byateje akavuyo kenshi, abantu bamwuzuraho biba ngombwa ko ahagarara ku modoka ubundi atangira kujya anagira abamotari n’abandi bari bahuruye amafaranga yiganjemo inote za 5000 Frw.