Ibyishimo ni byose kuri Munyana Analisa wamamaye nka Mama Sava muri sinema nyarwanda, wishimira kugera ku nzozi ze akinjira mu bakinnyi b’ikinamico mu itorero Indamutsa z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Uyu mukinnyi wa filime watangiye gukina mu 2017 akina muri “Seburikiko”, yatangarije Isango Star ko ubu yamaze guhabwa amasezerano y’akazi ndetse tariki 19 Gashyantare 2024 yatangiye gukina mu mukino wa mbere w’ikinamico.
Yakomeje avuga ko atewe ishema no kwinjira mu itorero Indamutsa risobanuye ikintu gikomeye mu mibereho y’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.
Ati “Indamutsa si kuri njye gusa ni no ku bayarwanda bose. Ni ikintu kinini cyane , ni itorero ryasusurukiye abantu benshi kuva kera, ni abantu twakuze twumva. Kuwa kabiri saa mbili n’iminota 45 ni isaha iri mu mitwe ya benshi mu banyarwanda n’abumva Ikinyarwanda.”
Munyana Analisa (Mama Sava) yavuze ko yasabye gukina mu itorero Indamutsa mu mpera ya 2023 , tariki 3 Gashyantare 2024 asinya amasezerano y’akazi.
Mama Sava yari amaze ukwezi ahugiye mu myitozo n’igeragezwa harebwa niba koko ari umukinnyi w’ikinamico ukwiriye kujya mu itorero Indamutsa.
Nyuma yo kwitwara neza kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 nibwo yakinnye umukino we wa mbere nk’umukinnyi w’ikinamico mu Ndamutsa za RBA.