Kuva mu bwana abantu barota kugira umuryango. Byitwa iby’abana ariko bishushanya aho bagana igihe bazaba abasore n’inkumi kuko babigarukamo bafite intego yo kugira ababakomokaho. Iyi ntambwe hari abavuga ko isaba kwiyemeza ushize amanga, abagiye kurushinga bagasabwa kuganira ku mibereho bifuza kugira ngo batubaka ku musenyi.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekanye ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya ku buryo bwa burundu 3075.
Iyi mibare yagiye yiyongera uko imyaka yagiye ishira kuko nko mu 2016 hakiriwe ibirego 21 by’abashakaga gatanya, bigera mu 2018 ari 1311.
Mu 2019 imiryango yahawe gatanya yari igeze kuri 8941 na ho mu 2020 yaragabanyutse igera kuri 3213.
Urubyiruko rwo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, rwaganiriye na Kura ruvuga ko mu gihe umusore n’inkumi bagize umugambi wo gushinga urugo bagomba kubanza kuganira ku mitungo bafite, kandi buri wese akamenya icyo mugenzi we akunda.
Bagaragaza impungenge z’uko hari abashaka gukora ibirori bigana bagenzi babo bababanjirije bikabata mu bukene, bakabura ikibatunga nyuma ariko byose bigaturuka ku kuba nta biganiro bicukumbuye babanje kugirana.
Uwizeyimana Evangeline yavuze ko mu byo abagiye kurushinga batagomba kwirengagiza harimo kumenya neza niba umanzuro wo kubana bawufashe ku bushake bwabo cyangwa ari igitutu cy’abandi.
Uyu mukobwa avuga ko abagiye kubana bakwiye no kuganira ku rubyaro mbere yo kubana.
Ati “Hari igihe umuntu muba mugiye kubana ugasanga ntimubitekerejeho mwagera mu rugo mukabishwanira mupfa abana mwabyara, rero ni ingenzi kubiganiraho mbere.”
Dierah we asanga abagiye gushinga urugo rushya bagomba kuganira no ku ngingo zo kuboneza urubyaro kugira ngo bazabashe guhamya umubare w’abo biyemeje kwibaruka n’uburyo bagomba kubateganyiriza.
Ati “Bagomba kuganira ku buryo bwo kuboneza urubyaro. Ese tuzabyara bangahe? Nitujya kubana uzishimira ko dusezerana ivangamutungo cyangwa ivangamutungo?”
Uwimbabazi Nadia yavuze ko abagiye kubana bakwiye kuganira urukundo rwabo n’uko bazabaho by’umwihariko mu gufata imyanzuro ku ikoresha ry’imitungo n’ibindi.
Ati “Hari igihe uko ubyumva aba atariko we abyumva ariko iyo mubanje kubiganiraho bibasha kugenda neza.”
Minani Martin we yumva ibitagomba kwibagirana mu biganiro by’abenda kurushinga ari ukumenya uburyo bwo gucunga umutungo wa bombi mu buryo bukurikije amategeko.
Ati “Hari igihe mushobora kubana mutaraganiriye ku mitungo yanyu, mwamara kubana umwe agashaka gufata uwa mugenzi we, undi na we akawugundira avuga ko ari uwe. Iyo mwumvikanye mbere buri wese amenya niba umutungo ari uwawe gusa ntazakwinjirire cyangwa niba muwusangiye mugakorera hamwe.”
Abahanga mu by’imibanire bemeza ko uko abantu bahura bagatangira kuganira kugeza igihe bafatiye icyemezo cyo kubana ari na ko baba bagomba gukomeza kuganira ku byerekeye ubuzima bwabo.