Perezida Paul Kagame yahuye n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wongeye kugirira uruzinduko hano mu Rwanda; bagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yageze i Kigali, yakirwa n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu cyo kimwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.
Gen Muhoozi waherukaga kugirira uruzinduko hano mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022, yaherukaga gutangaza ko ateganya kugaruka i Kigali guhura na Perezida Kagame mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara mu mubano wa Uganda n’u Rwanda.
Ati: “Nyuma y’ikiganiro kirekire na data wacu, Perezida Kagame, muri iki gitondo twemeranyije ko ngaruka i Kigali mu minsi iri imbere tugakemura ibibazo byose bigaragara hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Perezidansi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere yatangaje ko Perezida Kagame “yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama mukuru ku bikorwa byihariye [wa Museveni] ndetse n’Umugaba w’Ingabo za UPDF zirwanira ku butaka kugira ngo baganire ku mubano w’u Rwanda na Uganda.”
Nyuma y’iminsi itatu Gen Muhoozi agiriye uruzinduko rwa mbere i Kigali, u Rwanda rwahise rufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda wari umaze imyaka itatu warafunzwe.
Ku wa 08 Gashyantare ubwo Perezida Paul Kagame yari mu muhango wo kwakira indahiro z’Abaminisitiri bashya muri Guverinoma, yavuze ko u Rwanda rwahisemo gufungura umupaka wa Gatuna nyuma yo kwemeranya na Gen Muhoozi ko inzitizi zari zaratumye ufungwa zivanwaho.
Ati: “Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n’izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.”
“Iyo ntumwa [Gen Muhoozi] yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n’ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.”
Umukuru w’Igihugu icyo gihe yavuze ko mu byatumye umupaka ufungwa, harimo ko Abanyarwanda baba muri Uganda bahigwaga bashinjwa kuba intasi, ibyo kuri we yagaragaje nk’ibitumvikana yibaza uburyo wakora ubutasi wifashishije abantu bose, abato, abakuru n’abakecuru.
Icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bafitanye isano n’u Rwanda baruvuga neza ndetse bakarwiyumvamo aribo bahigwaga; ariko abafitanye ibibazo narwo ntibagire ikibazo bahura nabyo. Yavuze ko agendeye ku byo Uganda yifashishaga yita abantu intasi u Rwanda iyo ruba rwifuza kuyineka rwari kohereza abaruvuga nabi.
Gen Muhoozi uri mu Rwanda yaherukaga kwamagana Lt Gen Kayumba Nyamwasa amusaba kuzibukira gukorera ibikorwa bye ku butaka bwa Uganda we n’umutwe we wa RNC.
Byari nyuma y’igihe u Rwanda rugaragaza ko Uganda yabaye indiri y’imitwe yifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rukayisaba gusenya ibirindiro byayo byose nk’imwe mu nzira zo kuzahura umubano.