Ku wa 6 Mata 2022 Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yandikiye Umushinjacyaha asaba uburenganzira bwo kugenza itumanaho rya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] ryose akoresha kuva tariki ya 9 kugeza tariki 25 Mata 2022 ‘kubera icyaha yakekwagaho cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Umushinjacyaha Mukuru nawe yasubije ibaruwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 6 Mata 2022 atanga ubwo burenganzira yasabwe.
Iperereza ubugenzacyaha bwakoze bwabajije Akariza Hope witabiriye Miss Rwanda 2019, 2020 na 2021 avuga ko usibye no kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina, yanahawe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibinyobwa bisindisha amaze guta ubwenge akoreshwa imibonano mpuzabitsinda ku gahato na ‘Prince Kid’.
Mu iperereza kandi habajijwe Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, avuga ko nta ruswa ishingiye ku gitsina yigeze yakwa ariko agaragaza ko tariki ya 4 Mata 2022 mu gihe cya saa munani z’ijoro, Miss Nshuti Divine yamwoherereje ubutumwa bugufi akoresheje telefoni ye amugisha inama amubwira ko ‘Prince Kid’ yagerageje kumusaba ko baryamana akamuhakanira ndetse anongeraho ko bimubangamira cyane.
Miss Mutesi Jolly yamugiriye inama yo gukomeza kwihagararaho akamwangira. Mu majwi yumviswe tariki 16 Mata 2022, Ishimwe Dieudonné yumvikana ahamagara Nshuti Divine Muheto arimo amugaya amubwira ko ‘yamurwaniye intambara atamuzi none akaba amwimye ‘Happines’ (Ibyishimo).
Ku cyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyakorewe Nshuti Muheto Divine na Akariza:
Kuri Akaliza Hope: Ubushinjacyaha buvuga ko Ishimwe Dieudonne mu gihe yari agiye gukoresha imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya kabiri Akariza Hope ngo akaba yaramwizezaga ko azamufasha gusubira muri Miss Rwanda ya 2021 akamuboneramo umwanya mwiza. Iri shimishamubiri ryabaye kugira ngo hazagire icyo azamukorera.
Kuri Nshuti Muheto: Urukiko ruvuga ko kuba hari interception (kumviriza amajwi) ryakozwe ubwo Ishimwe Dieudonne yasabaga Nshuti Divine Muheto ko bakorana imibonano mpuzabitsina nk’inyiturano cyane ko yamugaragarizaga ko kugira ngo yegukane ikamba rya Miss Rwanda 2022 ari intambara yamurwaniye bityo nawe agomba kumushimisha. Urukiko ruvuga ko ibi bigaragaza gusaba ruswa ishingiye ku ishimishamubiri.
Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid aburana ahakana ibyaha akurikiranweho, akisobanura avuga ko ibyo aregwa ari ibintu abantu bagiye bubaka kugira ngo bagere ku kintu bashaka kugeraho. Yisobanura avuga ko atumva uko bavuga ko yahaye umukobwa ungana na Hope inzoga akamusindisha, ko urwo rumogi bavuga yamuhaye bagaragaza uko yaba yararumuhaye…
Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ni iki?
Umunyamategeko Gatari Salim Steven washinze ‘G&G Advocates’ yabwiye Inyarwanda ko ari gacye iki cyaha kiganisha ‘ku mugambi’ ari nayo mpamvu ibimenyetso byacyo bigorana kubibona mu bihe bitandukanye.
Ati “Ni bimwe mu byaha bigora ariko kubera ko ari ibyaha bishingiye ku gitsina akenshi uburyo bikorwamo bikorwa mu buryo bw’ibanga rikomeye ku buryo no kubibonera ibimenyetso bigora. Impamvu bitagenzwa cyane ngo tunabibone mu nkiko ni uko kubibonera ibimenyetso bigora.”
Yavuze ko kuri we hafi 60% by’abantu bashobora kuba ari abakandida kuri iki cyaha batazi. Agatanga urugero rw’umugabo wagiye mu kabari kunywa inzoga, akajya akubita urushyi ku kibuno cy’umukobwa wamwakiriye amuganiriza bisanzwe.
Avuga ko uyu muntu ashobora kuba ari kubikora atagamije ko hari ikindi kintu kiza kuvamo “ariko ibikorwa ubwabyo akoze bikaba birimo birahamya ko ari gukora iki cyaha kuko itegeko rivuga ko ni mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Inkuru dukesha Inyarwanda.com