Ku gicamunsi cya tariki 13 Ugushyingo 2020, uburangare bw’abapilote bwari bukoze akantu ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho indege itwara imizigo yanyereye igakora impanuka ariko Imana igakinga akaboko.
Amezi umunani yari ashize Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Ingendo z’indege zitwara abagenzi nyinshi zari zarahagaze ariko iz’imizigo zari zigikorwa ari narwo rwego iyo ndege yari iturutse i Nairobi muri Kenya yari irimo.
Ni urugendo rw’indege yo mu bokwo bwa Boeing B727 rwahawe nimero TAK 270 aho iyo ndege yari itwaye imizigo yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali saa Sita n’iminota itanu zo mu Rwanda, ivuye i Nairobi muri Kenya ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, aho yahagurutse saa Yine n’iminota 50.
Iyi ndege yari itwaye imizigo ipima toni 10.4. Ubwo yahindaga igeze i Kanombe, amapine yayo yarayizonze, akora hasi akererewe mu nzira zinyuramo mbere yo guhagarara ku kibuga cy’indege izwi nka Runway, kuko yageze hasi imaze kugenda metero 420 ugereranyije n’igihe yakabaye yagereye hasi.
Raporo iherutse kujya hanze y’iperereza ryakozwe n’Urwego rushinzwe iperereza ku mpanuka zifite aho zihuriye n’indege mu Rwanda (Aviation Accident and Incident Investigation Directorate), igaragaza ko aho gukomereza muri ako kayira kagenewe indege zigiye guhagarara, iyo ndege yarenze akayira ikomereze mu gice kirimo ibyatsi icyakora iza kugaruka mu muhanda hashize akanya.
Iyo ndege yangiritse amapine na bimwe mu byuma birinda bikanaburira indege mbere yo gukoza amapine hasi bizwi nka Tailskid.
Hari udutara tuba ku mpera za Runway twangiritse mu gihe iyo ndege yagwaga kuko yatunyuze hejuru ikatwangiza, ari nabyo byatumye n’amapine yayo yangirika. Indege yahagaze imaze kugenda hanze ya runaway metero 577.
Iyi ndege yari irimo abantu batanu bashinzwe kuyitaho barimo batatu bari mu kizuru (cockpit) ariko bose ntacyo babaye. Bivugwa ko bari babanje kuburirwa mbere n’abashinzwe umunara ku kibuga cy’indege, bamenyeshwa ko hari imvura iri kugwa ariko idakanganye.
Itsinda ry’abari batwaye iyo ndege ryabajijwe uko byagenze, rivuga ko ubwo bamanukaga begera ikibuga cy’indege, akayira (runway) bakabonaga neza. Ngo byahindutse indege imaze kugera hasi, kuko imvura yabaye nyinshi n’umuyaga ntibongera kubona imbere, kuyiyobora neza birabananira.
Impanuka imaze kuba hahise hakorwa iperereza ry’ibanze, kugira ngo hamenyekane icyayiteye, bivugwa ko yashoboraga kwangiza byinshi i Kanombe kuko iyo indege ikomeza kugendera mu byatsi, yashoboraga gushwanyuka yose.
Ibyavuye mu iperereza bigaragaza ko nubwo ikirere cyari kimeze nabi kubera imvura iringaniye yari iri kugwa, ngo abapilote b’inzobere ntacyo byari kubatwara mu kugusha indege kuko hari n’indi yari imaze kuhagwa kandi nta kibazo cyabaye.
Iyo indege ikomeza kugenda hanze y’akayira yagenewe, raporo ivuga ko yashoboraga guteza impanuka ikomeye ku kibuga cy’indege cya Kigali, bigahagarika ingendo.
Impushya z’abapilote na nyiri indege bishidikanywaho
Ku ikubitiro, iperereza ryagaragaje ko abapilote bari bafite impushya zo gutwara indege zitemewe n’amategeko, zatanzwe n’urwego rushinzwe indege za gisivile muri Tajikistan, igihugu kiri rwagati ku Mugabane wa Aziya.
Uwari uyoboye itsinda ry’abatwaye iyo ndege (Captain) afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko uruhushya rwo gutwara indege rwe rugaragaza ko yaruhawe n’ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Tajikistan.
Urwo ruhushya bigaragara ko rwatanzwe na Tajikistan ishingiye kurwo uwo mupilote yaberetse rwo muri Congo. Abakoze iperereza babajije urwego rw’indege za gisivile muri Congo, ruvuga ko rutamuzi.
Mugenzi we bari bafatanyije gutwara iyo ndege na we wo muri RDC, uruhushya yerekanye narwo rwatanzwe n’ikigo gishinzwe indege za gisivile zo muri Tajikistan ariko rugendeye ku ruhushya rwatanzwe n’inzego za Congo.
Muri Congo bavuze ko uwo muntu uruhushya rwe rwari rwarahagaritswe guhera tariki 29 Kamena 2017 kubera ko basanze hari ibibazo mu byangombwa bye.
Umutekinisiye w’imyaka 72 w’iyo ndege ukomoka muri Argentine na Bolivia yavuze ko aribwo bwa mbere yari akoreye muri icyo cyerecyezo kandi ko nta cyo yigeze asobanurirwa mbere yo gufata urwo rugendo.
Icyangombwa cy’iyo ndege kiyemerera gukora ingendo z’ubucuruzi nacyo cyagaragayemo ibibazo, kuko cyanditse kuri sosiyete zo mu bihugu bitandukanye.
Inyuma kuri iyi ndege, bigaragara ko ifite ibirango EY-724 yahawe n’inzego zibifitiye ububasha byo muri Tajikistan, mu gihe imbere aho abapilote bicara hari icyapa cyanditse ko ibarizwa muri Kenya ku birango bya 5Y-CIG kuri sosiyete Transafrican Air Ltd.
Iyi ndege kandi byagaragaye ko icyangombwa mpuzamahanga kiyemerera gukora ingendo zo mu kirere, cyatanzwe na Minisiteri ishinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu muri Tajikistan, aho cyahawe sosiyete Waypoint Airways na Zone 4 International yo muri Amerika.
Raporo ivuga ko sosiyete Waypoint Airways byagaragaye ko nta bindi bikorwa isanzwe izwiho, ndetse inzego zo muri Kenya na Tajikistan zasabwe ibisobanuro kuri iyo ndege n’uwo yanditseho, ntizasubiza.
Muri rusange, raporo ishyira amakosa ku bapilote b’iyi ndege batari bafite ibyangombwa byemewe byo gutwara indege, kutubahiriza amabwiriza agenga ibijyanye no gutwara abantu mu ndege, uburangare bw’inzego zishinzwe indege muri Tajikistan, Uganda na Kenya.
Ikigo gishinzwe indege za gisivile mu Rwanda n’Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege mu Rwanda nabyo byasabwe kujya bibanza gusuzuma byimbitse ukuri kw’ibyemezo bitangwa na sosiyete zibaruyeho indege no gusuzuma uburyo zisanzwe zubahiriza amabwiriza ajyanye n’ingendo zo mu kirere, mbere yo kuzemerera kugera ku butaka bw’u Rwanda.
Ibihugu by’amahanga nka Kenya na Uganda, byasabwe kujya bibanza gusuzuma neza niba ibigo bifite indege zibikoreramo, byasanga zanditse ku bindi bigo byo mu mahanga bikamenya neza ukuri kwabyo n’imyitwarire isanzwe y’ibyo bigo.
Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Kenya n’icyo muri Tajikistan byasabwe kuvanaho urujijo ku nimero yanditsweho iyo, kugira ngo amakuru yayo abashe gukurikiranwa uko bikwiriye.
Umwaka ushize Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, bwemeje ko u Rwanda rwiteguye neza ku bibuga byarwo ku buryo haramutse habayeho impanuka, habaho ubutabazi mu gihe gito.
Kugeza ubu ikibuga cy’indege cya Kigali indege nini cyakira ziba zitwaye abagenzi basaga gato 220.