Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka nka Prince Kid, ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.
Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022 mbere y’uko hatangira kuburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwabera mu muhezo kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.
Uruhande rwa Prince Kid rwo rwifuzaga ko rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza umucyo w’ubutabera azahabwa na cyane ko ifatwa rye, ifungwa ndetse n’ibyo akurikiranyweho kugeza ubu byatangajwe.
Prince Kid yagagaraje ko atumva impamvu yo gushyira urubanza mu muhezo kuko yifuzaga ko rubera mu ruhame gusa umucamanza ategeka ko rubera mu muhezo nyuma y’ubushishozi bw’urukiko kubera ingingo zikubiye muri iyi dosiye yavuze ko zishobora kugira ingaruka ku burere mbonezabupfura.
Nyuma y’umwanya muto abari mu cyumba bamaze gusohoka iburanisha ryakomeje umucamanza aha umwanya Ubushinjacyaha kugira ngo bugaragaze ingingo bushingiraho busaba ko uregwa [Ishimwe Dieudonné] yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ingingo zikomeye zikwiye gutuma umucamanza ategeka ko Ishimwe Dieudonné akurikiranwa afunzwe zirimo kuba ashobora kubangamira iperereza mu gihe yaba ari hanze. Ubushinjacyaha kandi bushingira ku kuba muri uru rubanza harimo abatangabuhamya kugeza ubu bashobora kugira impungenge ku mutekano wabo mu gihe cyose Prince Kid yaburana ari hanze.
Ku ruhande rwa Prince Kid n’umwunganira mu mategeko, Nyembo Emeline, nabo bifashishije ingingo zitandukanye zigaragara mu mategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha bagaragaje ko uregwa akwiye gukurikiranwa ari hanze kuko atazatoroka ubutabera.
Hagaragajwe ko kuba Prince Kid ari umuntu ufite umwirondoro uzwi adashobora gutoroka ubutabera bityo ko yarekurwa by’agateganyo mu gihe atarahamwa n’ibyaha akurikiranyweho kandi ntibibuze iperereza gukomeza.
Indi ngingo bashingiraho basaba ko yazakurikiranwa ari hanze ni ukuba itegeko riteganya ko uregwa ashobora gukurikiranwa ari hanze mu gihe atanze ingwate bityo ko no kuri Prince Kid ari uko byari bikwiye kugenda.
Itegeko rigena imiburansishirize y’imanza z’inshinjabyaha ingingo yaryo ya 80 igaragaza ko ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.
Bimwe mu byo agomba kubahiriza abitegetswe n’urukiko birimo kuba mu Karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera, kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza; kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki, kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe, kwitaba igihe abitegetswe, gutanga ingwate, kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga no gushyikiriza ibyangombwa bye urwego rwagenwe.
Ubusanzwe biba biteganyijwe ko mu gihe bitabangamiye ubushishozi bw’ufite ububasha bwo gufata icyemezo ku birebana n’ingwate ishobora gutangwa ku byaha byose. Ingingo ya 83 igaragaza ko ingwate itangwa mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ishobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa kwishingirwa n’undi muntu.
Nyuma y’amasaha abiri inteko iburanisha uru rubanza igizwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yumva ubwiregure bw’impande zombi iburanisha ryahise ripfundikirwa. Icyemezo cy’urukiko kuri iyi ngingo kizasomwa ku wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022 saa cyenda z’umugoroba ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.