Abatuye mu gace ka Angalu muri Leta ya Nasarawa muri Nigeria, bakijijwe n’amaguru ubwo barimo bashyingura hanyuma uwo bashyinguraga bakabona asohotse mu isanduku.
Ku wa 05 Nzeri 2022 ni bwo abaganga bemeje ko Godwin Ugeelu Amadu w’imyaka 59 y’amavuko yashizemo umwuka.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko bamufureba imyenda bamujyana mu buruhukiro bw’ibitaro, mu gihe abaganga n’abo mu muryango we bari bari bategereje umuhungu we w’imfura witwa Jacob Amadu ahagera aturutse i Abuja ngo bamushyimgure.
Kubera ko nyakwigendera mbere y’uko apfa yari yarasize ahaye abana be itegeko ry’uko batagomba kurenza iminsi itatu bataramushyingura, byabaye ngombwa ko batangira kwitegura kumushyingura nyuma y’iminsi ibiri apfuye.
Ishyano ryaguye ubwo bene Amadu, abagize umuryango we, incuti ndetse n’abavandimwe bari mu myiteguro yo kujyana isanduku yarimo umurambo we ku mva bikarangira asohotse mu isanduku ibintu byatumye abari aho bakizwa n’amaguru bakwira imishwaro.
Izuka rya Amadu nyuma y’iminsi ibiri apfuye ryatumye aba icyatwa, kuko abantu baturutse imihanda yose byabaye ngombwa ko baza kwihera ijisho ibyari byabaye. Uyu mugabo nyuma yo kuzuka, yabwiye ikinyamakuru The Nation cyo muri Nigeria ko yahoze ari umuganga mbere yo guhinduka umwigisha w’ivanjili.
Yavuze ko mbere yo kurwara akaza kwitaba Imana ibye byatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo yatangiraga kubabara amaguru no mu gituza.
Icyo gihe kubera ko ngo amaguru ye yari yarabyimbye, nk’umuganga yagerageje kwivura birananirana; biba ngombwa ko abana be bajya kumuvuriza ku bitaro byo ku rwego rw’akarere by’ahitwa Keffi.
Kuri ibi bitaro Amadu ngo yaharwariye ibyumweru bibiri nyuma aza gusezererwa arataha, gusa nyuma yo kugera mu rugo iwe atangira kuribwa cyane mu gituza. Ngo byabaye ngombwa ko asaba abana be kutamusubiza ku bitaro, ndetse abasaba ko mu gihe yaba apfuye batamara iminsi ibiri cyangwa itatu bataramushyingura.
Bijyanye n’uko ubuzima bwa Amadu bwariho bugana ahabi, avuga ko abana be byabaye ngombwa ko barenga ku mabwiriza yari yarabahaye bamujyana ku bitaro byigenga biri hafi y’aho atuye aho abaganga bakoze uko bashoboye ngo barokore ubuzima bwe; gusa birangira batekereje ko yapfuye ari na bwo hatangiye imyiteguro y’imihango yo kumushyingura.
Umuhungu wa Amadu witwa Jacob we yabwiye umunyamakuru wa The Nation ko yamenye inkuru y’urupfu rwa se, ubwo yari mu nzira ava i Abuja ajya kureba uko amerwe.
Jacob avuga ko akigera ku bitaro ku wa 05 Nzeri byabaye ngombwa ko abakozi bo mu buruhukiro bamwereka umurambo, asanga ni uwa se koko.
Yakomeje agira ati: “Twagiriye inama ibitaro yo kutamutera imiti [ituma umurambo utabora] kuko mu by’ukuri yari yaratubwiye inshuro nyinshi kutazamutera imiti no guhita tumushyingura ako kanya aho kubika umurambo we igihe kirekire. Twahise twihutira kujya mu mudugudu gukangurira abasore gutanga ubufasha bwo gucukura imva ye, kugira ngo tumushyingure ku munsi wa kabiri cyangwa uwa gatatu nk’uko yabishakaga.”
Jacob avuga ko ku wa 7 Nzeri ubwo barimo bashyingura batunguwe no kubona se asohotse mu isanduku.
Ati: “Mu buryo budasanzwe twabonye isanduku ihinda umushyitsi, birangira Papa akangutse. Abagabo n’abagore benshi bari bateraniye aho barirukanse bakeka ko ari umuzimu we.”
Uyu mugabo avuga ko we yagize ubutwari bwo kuguma aho, afata se utaravugaga akaboko amujyana mu bwogero; gusa nyuma y’amasaha make aza kubasaba ibyo kurya. Amadou avuga ko atibuka neza ibyamubayeho byose ubwo yarimo arwana n’urupfu, gusa akavuga ko yibuka ko yari mu bubabare bwinshi.
Yunzemo ati: “Ndashima Imana ku bwo kunsubiza ubuzima nyuma yo gusogongera ku rupfu. Ni igitangaza ku kuba Imana yarampaye amahirwe ya kabiri, bityo ndatekereza ko indi minsi yo kubaho yampaye nzayiyitura mbwiriza ijambo ry’Imana.”
Uyu mugabo avuga ko mu rupfu rwe ntacyo yibuka, gusa akavuga ko ibyo Imana yamukoreye byamushyize mu rujijo.
Amadou avuga ko muri urwo rugendo rwinjira mu ijuru we ubwe yiboneye n’amaso ye abamalayika b’Imana, akavuga ko ari abagabo barebare cyane bemeye ko atambuka ku marembo. Avuga ko mu minsi ibiri yamaze mu ijuru yashoboye kubonana n’umwe mu ncuti ze witwa Choko Aguma wapfuye mu myaka 22 ishize, ndetse akaba ari na we wamutembereje muri uwo mujyi mwiza.
Amadou wamaze kwegurira ubuzima bwe kwigisha ijambo ry’Imana, avuga ko yabwiwe ko Kristo yamuzuye atarashyingurwa kuko iyo aza kugera mu gituro byari kumugora cyane kugaruka mu Isi y’abazima.