Kumugoroba wo kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 nibwo umwe mu bakobwa 20 bahatanira Kuba Nyampinga w’U Rwanda 2022 Nkusi Lynda yandikiraye abategura iri rushanwa ibaruwa isezera muri iri rushanwa.
Kuri uyu wa gatatu nibwo abategura irirushanwa bemeje aya makuru babinyujije ku rukuta rwabo rwa twitter aho bagize bati:” Turabamenyesha ko uwahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nkusi Lynda yasezeye irushanwa kubera impamvu ze ku giti cye n’iz’umuryango we”.
Nkusi Lynda asezeye habura iminsi 11 Nyampinga w’u Rwanda 2022 akamenyekana. Kuva ku wa 28 Gashyantare 2022 kugeza ku wa 8 Werurwe 2022, yari mu bakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda uri kubera La Palisse Hotel Nyamata. Yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye birimo gusura ibigo byateye inkunga iri rushanwa, ubukangurambaga ku kwirinda Covid n’ibindi.
Igikorwa cya nyuma yagaragayemo n’icyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wabereye mu Murenge wa Rilima wo mu Karere ka Bugesera. Abategura Miss Rwanda basohoye iri tangazo ahagana saa mbiri z’ijoro ry’uyu wa kabiri, Nkusi Lynda ageze i Gahanga ya Kicukiro yamaze gusohoka mu mwiherero yakiriwe n’abo mu muryango we.
Amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda afite n’irindi rushanwa yiyandikishijemo ry’abamurika imideli rizabera mu gihugu cya Kenya mu minsi iri imbere. Ni irushanwa rihemba amafaranga menshi ugereranyije n’ayo umukobwa ahabwa iyo yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Nkusi Lynda yagiye mu mwiherero agikomeje ibiganiro n’abategura iri rushanwa ndetse yaramaze kwemeza kuryitabira.
Akimara kujya mu mwiherero abategura iri rushanwa baramushatse kuri telefoni baramubura, ariko hari telefoni yari yasize ‘email’ ye, umwe mu bo mu muryango we arebyemo asangamo ubutumwa bumenyesha Nkusi Lynda gahunda y’iri rushanwa.
Uwo mu muryango we akimara kubona ubwo butumwa yamaze iminsi itatu ahamagara abategura Miss Rwanda kugira ngo abashe kuvugana na Nkusi anamubwire iby’ubwo butumwa yabonye ariko ntibyashoboka. Byaje gukunda baravugana amubwira ko yabonye ubutumwa bwa Email bw’irushanwa ryo muri Kenya, Nkusi avuga ko yari abizi ko iryo rushanwa rizaba mu gihe kimwe n’irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Kuva ubwo abo mu muryango we baricaye, batangira gusaba abategura Miss Rwanda kwemerera Nkusi akava mu mwiherero mu gihe cy’iminsi itatu akajya muri Kenya kugerageza amahirwe ariko abategura Miss Rwanda barabyanga. Basobanuye ko bitashoboka ko umukobwa ava mu mwiherero hanyuma ngo azagaruke guhatanira ikamba.
Abo mu muryango wa Nkusi Lynda n’inshuti baricaye bashyira ku munzani aya marushanwa yombi, basanga uyu mukobwa akwiye kuva muri Miss Rwanda kugira ngo yitabire iryo muri Kenya. Aha batekereje, ku kuba Nkusi ashobora kudatwara ikamba rya Miss Rwanda 2022, kandi ataranitabiriye iryo muri Kenya basanga baba bahombye kabiri.
Uwaganiriye na Inyarwanda utifuje ko amazina ye ajya mu nkuru yagize ati “Hari irushanwa yari yiyandikishijemo, kandi yari afite kujya muri Kenya muri iki Cyumweru kigiye kuza guhatana. Kandi banze kumuha uruhushya. Baratekereje rero, baribazi bati ‘aramutse atitabiriye iryo muri Kenya ntagire n’ikamba yegukana muri Miss Rwanda byaba ari ikibazo. Kandi ashobora kugerageza ayo mahirwe yo hanze.”
Yavuze ko basabaga abategura Miss Rwanda kureka Nkusi Lynda akajya muri Kenya guhatana nibura umunsi umwe, hanyuma agahita agaruka mu mwiherero.
Ati “Bavuze ko amabwiriza y’irushanwa atemera ko umuntu yagenda ngo arare ahantu hanyuma agaruke guhatana.”
Yavuze ko iri rushanwa ririmo ibihembo byinshi, ku buryo kwitabira gusa bijyana n’amafaranga. Nkusi anafite irindi rushanwa azitabira muri Kamena 2022 rizabera mu gihugu cya Tanzania. Birashoboka ko ari irya Miss Jungle International.