Muri iyi minsi abakiri bato bari kuvamo ba rwiyemezamirimo ndetse n’abayobozi b’ibigo. Kimwe mu bibagora ni ukuyobora abantu babaruta mu myaka akenshi banabarusha ubunararibonye. Bisaba kuzuza neza inshingano zawe witwararika, ukanirinda kugwa mu mutego w’ikinyuranyo cy’imyaka.
Nubwo bisa nk’ibigoranye, ariko kuyobora abantu bakuze bishobora kuba ingirakamaro iyo bikoranywe ubushishozi kandi mu buryo buri ku murongo.
Ha agaciro ubunararibonye bwabo
Abantu bakuze mu kazi baba bafite ubunararibonye bagize mu myaka myinshi, kandi icy’ingenzi ni ukubyaza umusaruro ubwo bunararibonye aho guhangana na bwo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Center for Creative Leadership- CCL, bwagaragaje ko akenshi abayobozi bato bagwa mu mutego wo kudaha agaciro cyangwa kwirengagiza ubunararibonye bw’ababaruta mu myaka.
Ibi ariko si byiza kuko umuyobozi wubaha abo akoresha bose, bituma bamwubaha nta kindi bitayeho.
Inyigo ya Gallup igaragaza ko abayobozi bimakaza ubudaheza ubwo ari bwo bwose mu kazi, umusaruro wabo wiyongera ku rugero rwa 27%.
Ibi bitangirira mu kumva ko udafite ibisubizo byose kandi ugaha urubuga abantu bose harimo n’abakuze kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’ikigo. Iyo ugaragaje ko uha agaciro ibitekerezo byabo, bituma bakugirira icyizere kandi bakakwizera, kandi ntibigire icyo bihindura ku buyobozi bwawe.
Ubushobozi bwo kumenya no kugenzura ibyiyumvo
Ubushobozi bwo kumenya no kugenzura ibyiyumvo ni ikintu gikomeye gifasha abayobozi cyane cyane iyo uyobora abakozi bakuruta mu myaka.
Ubushakashatsi bwakozwe na Talent Smart bwagaragaje ko iyo abayobozi bafite ubushobozi bwo kumenya no kugenzura ibyiyumvo bituma habaho ubufatanye mu bigo bayobora kandi bikagabanya ihindagurika ry’abakozi ku kigero cya 25%.
Kuyobora abantu bakuze bisaba kumva itandukaniro ry’ibihe baba barakozemo, imihindagurikire y’akazi n’indangagaciro bwite za muntu.
Umuyobozi ushobora kubona iri tandukaniro mu kazi kandi akagena uburyo bwihariye bwo gutwara buri rimwe, bimugeza ku ntsinzi.
Gushyira mu gaciro
Ikosa rimwe rikunze gukorwa n’abayobozi bato ni ugushaka cyane kwerekana ko ubushobozi bwose buri mu biganza byabo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Harvard Business Review bwagaragaje ko abayobozi bibanda ku kwicisha bugufi no gushyira imbere abo bayobora, aho kwishyira imbere, bibageza kure cyane cyane iyo bayobora abakozi bakuze.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abayobozi bagaragazaga umuco wo kwicisha bugufi no kuba biteguye gutega amatwi abo bayobora, umusaruro mu bigo byabo wiyongera ku kigero cya 20%.
Kugira umuco wo kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro mu birebana no kuyobora abandi, bisobanuye ko ugomba kuba wizeye imyanzuro ufata kandi ukaba witeguye kwemera ibitekerezo by’abandi no kubisanisha n’imiterere bwite ya muntu. Si ngombwa ko uba umuntu uvuga cyane kugira ngo uzagire aho ugera.
Kwirinda imyumvire nkene ishingiye ku myaka
Imyumvire nkene ku birebana n’imyaka y’umuntu ishobora gutuma habaho umwuka mubi mu kazi. Ibitekerezo by’uko abakozi bakuze baba badashaka guhinduka, batazi gukoresha ikoranabuhanga cyane cyangwa ko badashishikarira akazi, bishobora gutuma habaho amacakubiri hagati y’abakuze n’abakiri bato.
Aho kwibanda ku myaka y’umuntu, ni byiza kwibanda ku bushobozi bwihariye bwa muntu n’icyo yakongera ku iterambere ry’ikigo.
Abakozi bakuze bashobora kuba bafite ubumenyi bwinshi bw’inzego, mu gihe abayobozi bato akenshi bazana ibitekerezo bishya n’icyerekezo gishya. Ibyo byombi bishobora gutuma itsinda ry’abakozi rigira imbaraga kandi rigatanga umusaruro.
Gushora imari mu kwiga bihoraho kuri buri wese
Muri iyi si ya none hatitawe ku myaka ya buri umwe, buri wese akwiye gukomeza kwiga. Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum) ryagaragaje ko mu 2025, 50% by’abakozi bazaba bakeneye kongera ubumenyi bafite, ibyo bikaba bigaragaza akamaro ko kwiga ubuzima bwose.
Nk’umuyobozi, ushobora gushyira imbere gutanga amahirwe ku bo uyobora yo guhora biyungura ku bumenyi bafite.
Ni iki kiguhuza n’abakozi bawe?
Iteka mu kazi buri wese aba yifuza ku muyobozi we kubahwa, guha agaciro ibyo akora n’amahirwe yo kwaguka mu mwuga.
Ubushakashatsi bwakozwe na PwC bwagaragaje ko 65% by’abakozi, batitaye ku myaka yabo, bumva bafite agaciro iyo bizewe kandi bagahabwa rugari mu nshingano zabo.
Kugena ibiguhuza n’abakozi bawe nk’umuyobozi no kwibanda ku ntego n’indangagaciro musangiye bifasha mu kuziba cya cyuho cy’imyaka.