Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Dr. Ndaruhutse Jean Claude uherutse guhabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (Ph.D) mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu yakuye muri Kamuniza ya Tokyo mu Buyapani.
Gushyiraho gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ikora neza ni ingenzi cyane, kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze gutera imbere no guhora ku isonga mu ruhando Mpuzamahanga.
Ngendeye ku bushakashatsi nakoze, hari ibyo umujyi wa Kigali wakora kandi bidasabye amikoro ahambaye, ugakemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu bijyanye no gutwara abantu.
Byahindura umuco umenyerewe wo kumva ko utega imodoka rusange (bisi) ari udafite gahunda yihutirwa, bikarangira umuntu wese wihuta, yaba agiye ku kazi, ku ishuri n’abandi atega bisi kugira ngo ahagerere igihe.
Uti bishoboka bite rero? Turabizi ko ibituma abantu batishimira gutega imodoka rusange itwara abagenzi harimo kuyitegereza igihe kirekire batazi igihe irazira, yaza bakayicaramo umwanya munini bategereje ko yuzura, yagahuruka bagahura n’umuvundo w’imodoka nyinshi bagakererwa.
Muri iyi nkuru ngiye kugaruka ku ngingo eshanu zafashije imijyi ikomeye ku Isi, ariko zishoboka gushyirwa mu bikorwa mu mujyi wacu wa Kigali. Buri ngingo yuzuzanya n’indi kugira ngo gutwara abantu bikorwe neza.
Gushyiraho amasaha imodoka zihagurukiraho
Kimwe mu byafasha gukemura ikibazo ni ugushyiraho ingengabihe imodoka zitwara abantu mu buryo rusange muri Kigali zigenderaho, zikamanikwa mu byapa abantu bategeraho, kugira ngo umugenzi amenye igihe bisi ihagurukira kandi iyo ngengabihe igakurikizwa.
Iyo ngengabihe iba yerekana igihe imodoka yagereye mu cyapa n’igihe ihavira. Isabwa kugenda mu gihe cyagenwe, kabone nubwo yaba ituzuye, bigakuraho wa mwanya utazwi abagenzi bamara bicaye mu modoka bategereje ko yuzura.
Ibi bifasha abagenzi gutegura urugendo rwabo bidasabye ko bajya gutegereza ku cyapa umwanya munini bityo serivisi yo gutwara abantu ikagenda neza.
Ubu buryo bwo kumanika ingengabihe ku byapa, isanzwe ikoreshwa no mu bihugu byateye imbere bikoresha ikoranbuhanga mu bwikorezi. Imanikwa ku mpapuro cyangwa hagakoreshwa ikoranabuhanga ry’amashusho (screen).
Kumenya ibyerekezo bigira abagenzi benshi
Ushobora kuba wibajije uko bizagenda abagenzi benshi nibahurira mu cyapa ku isaha imwe iteganyijwe kuri ya ngengabihe.
Kugira ngo iyi ngengabihe yubahirizwe neza bisaba ko abashinzwe gutwara abantu bagenzura ibyerekezo bigira abantu benshi bakabyoherezamo imodoka bashingiye ku mibare y’abagenzi bakunze gutegera muri buri cyapa.
Aya makuru kuyamenya ntibigoye kuko hitabajwe amakuru y’ikigo gitanga ikoranabuhanga ryo gukoresha amakarita y’ingendo (Tap&Go) yamenyekana, kuburyo akusanyijwe mu gihe kirekire yatanga ikigereranyo cy’imibare y’abategera kuri buri cyapa.
Ku rundi ruhande ubwo buryo bwafasha abatwara abagenzi gukoresha neza imodoka bafite bikabarinda igihombo. Aha ninaho ubushakashatsi bwanjye bw’ibanze. Ibi byakorwa bidasabye ikoranabuhanga rihambaye.
Gushyiraho imihanda yihariye ku modoka rusange
Mu rwego rwo kugira ngo imodoka zitwara abagenzi zubahirize ingengabihe yashyizweho, bisaba ko hashyirwaho imihanda yihariye yazigenewe mu byerekezo byazo.
Aha niho ikibazo cy’umuvundo gikemukira kuko kuba zidafite inzira zihariye zigasangira inzira n’ibindi binyabiziga bituma zikererwa kugera ku byapa.
Gusa kubaka imihanda mishya cyangwa kwagura ihari ntibishoboka mu gihe gito kuko bihenze kandi dufite ubutaka buto. Gusa hari uburyo buhendutse bwo gushyiraho inzira z’imodoka zitwara abagenzi nta bikorwa remezo binini bisabwe.
Bimwe mu byakorwa harimo gukoresha neza imihanda isanzwe ihari ifite ibisate bine ikaba yagabanywamo, bimwe bigaharirwa imodoka zisanzwe ibindi bigaharirwa imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ibi bisaba gusa gusiga irange ry’ibimenyetso no gushyiraho ibyapa byabugenewe mu muhanda. Iyi gahunda yakoreshejwe mu mijyi itandukanye ku Isi kandi itanga umusaruro mwiza harimo umujyi wa New York mperutse gusura.
Ubushakatsi bwakorewe mu mujyi wa Sioux Falls wo muri leta ya South Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018, bwerekanye ko guha imodoka za rusange inzira zihariye byatumye abantu benshi bihitiramo kugendera mu modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange kuko usanga zihuta kurusha izabo.
Ku mihanda idafite ibisate bine, hakoreshwa ikoranabuhanda riciriritse bakunze kwita “Transit Signal priority” ritanga uburenganzira bwihariye bwo gutambuka mbere cyangwa kongererwa igihe (extending green light) ku modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange igihe zigeze muri feux-rouge.
Ubu buryo bukoreshwa mu mijyi yo hirya no hino ku Isi irimo n’undi mperutse gusura wa Los Angeles kandi bwatanze umusaruro mwiza mu kugabanya ubukererwe bw’imodoka zitwara abagenzi.
Ishoramari no kwigarurira abakiliya
Niba hari abagenzi benshi batega moto kandi ariyo ihenze, kuki batakongera amafaranga make ku giciro gisanzwe cya bisi, igihe baba bizeye serivisi nziza?
Kugira ngo bigerweho birasaba ko abashoye imari mu rwego rw’ubwikorezi by’umwihariko gutwara abantu muri Kigali bahabwa impushya(License/Contracts) z’igihe kirekire kugira ngo bagire umutekano w’ishoramari ryabo bibarinde igitutu cy’uko impushya bafite zigiye kurangira.
Ibi byaha abatwara abagenzi cyangwa se n’abashaka gushora imari muri uru rwego, icyizere cyo gushora imari, bazi ko bazabona umwanya uhagije wo kugaruza ibyo bashoye.
Ibi kandi byajyana no guha buri amasosiyete atwara abagenzi imihanda yayo akoreramo kandi bikagenzurwa ko byubahirizwa.
Ubushakashatsi bwaragaraje ko impushya zimara hagati y’imyaka 10 na 12 arizo zifasha gutuma ishoramari ku batwara abagenzi rikorwa neza ariko abashoramari bagakorera ku mihigo(Performance indicators) igenzurwa n’ababishinzwe.
Mu mijyi ifite serivisi nziza zo gutwara abantu ku buryo bwa rusange nka Tokyo, amasosiyete atwara abagenzi asabwa gukorera mu mihanda yagenwe kandi agakorera ku mabwiriza asobanuwe neza, bigatuma serivisi itangwa mu buryo bunoze kandi bwizewe.
Nyuma yo kunoza ireme rya serivisi, abatanga serivisi z’ubwikorezi rusange bashobora gushyiraho ingamba zinyuranye kugira ngo bakurure abagenzi benshi.
Urugero bashobora gushyiraho amakarita ahendutse (commuter pass) y’abagenzi batega imodoka buri munsi bajya ku kazi cyangwa abanyeshuri bajya ku ishuri.
Ubundi buryo bwafasha mu gukurura abagenzi no kunoza serivisi yo gutwara abantu muri Kigali ni ugukoresha imodoka zigeretse (double decker) kuko zigira ubushobozi bwo gutwara abantu benshi icyarimwe kandi bicaye. Zafasha kandi mu guteza imbere ubukerarugendo kuko umuntu aba ashobora kugenda areba umujyi wose.
Izi modoka zatanze umusaruro ushimishije mu mujyi wa Hongkong nawo mperutse gusura uri mu ya mbere ifite ubwikorezi rusange bukora neza.
Kureba aho imodoka igeze ukiri mu Rugo
Mu buryo burambye ya ngengabihe yazahuzwa no gushyiraho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rifasha umugenzi kureba aho imodoka ijya mu cyerekezo rukana igeze, akabireba akiri mu rugo mbere yo guhaguruka agana ku cyapa, akurikije aho ashaka kujya.
Iri koranabuhanga ritanga amakuru y’igihe nyacyo cy’aho imodoka igeze cyangwa igerera ahantu runaka bigatuma umuntu akoresha igihe cye neza kandi akoroherwa no gukoresha imodoka rusange.