Ibikomoka kuri Peteroli mu gihugu cy’u Burundi bikomeje kuba ikibazo , ku buryo ibura ryabyo rikomeje kugonganisha ubutegetsi n’abaturage binubira ko Leta idahagurukira iki kibazo.
Ku mihanda itandukanye yo mu bice bitandukanye , usanga abaturage bategereza modoka za Bisi(Bus) bakazibura n’aho zibonetse ngo ugasanga ari imirwano kugirango uyinjiremo.
Hari abahisemo kujya bazinduka mu rukerera bakagenda urugendo rurerure n’amaguru kuko ngo babona biruta gutegereza Imodoka.
Kuri sitasiyo za lisansi(Essence), usanga naho hari umurongo ukabije kuburyo hari n’abahitamo kwigendera imodoka bakazisiga aho.
Haba abatuye mu Mujyi wa Bujumbura cyangwa abajya mu Ntara, bibaza uko bazabigenza bikabashobera. Basaba ubuyobozi bwa Perezida Ndayishimiye kugira icyo bukora mu maguru mashya.
Ni mu gihe umukuru w’igihugu we atangaza ko nta kintu bafite babikoraho. Icyakora yagiye akunda gutangaza ko bategereje umusaruro wa Kawa mu myaka iri imbere ngo ariwo uzabatabara.
Abaturage baganiriye n’ijwi rya Amerika, bavuga ko ubuzima bukomeje kugenda bugorana ku buryo byabacanze. Mu mezi macye atambutse hari ababwiye iki gitangazamakuru ko bategereje urupfu ngo rubijyanire.
Bashingira nanone ko uretse ibikomoka kuri Peteroli, ubukode bw’amazu, Uburyo, amafaranga y’ingendo bitakiboneka bityo ngo bakaba babona kubaho birutwa no kwipfira.