Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyarugenge bwasabye imbabazi ku bwa serivisi mbi bimaze igihe bivugwaho nyuma y’aho umurinzi wabyo agaragaye arwana n’umugabo byavuzwe ko yari agemuriye umugore we wari wabyaye.
Aya makuru yatangajwe na RadioTV10 yavugaga ko uyu mugabo yagiye muri ibi bitaro amasaha yarenze nyuma y’aho umugore we abyaye abazwe, akamara amasaha menshi ntacyo ashyira mu nda.
Mu gihe uyu mugabo yari yamaze kwinjira imbere mu bitaro, ni bwo yagaragaye arwana n’uyu murinzi ngo wabuzaga kujya kureba umurwayi bitewe n’uko amasaha yo gusura abarwanyi yari yarangiye.
Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro, Dr Abimana Deborah, mu itangazo yashyize hanze ku mugoriba wo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023 yavuze ko imyitwarire nk’iyi ku mukozi wabyo bitayishyigikiye kandi ko itajyanye n’indangagaciro.
Dr Abimana yatangaje kandi ko abagana ibi bitaro bakwiye kwakirwa neza, bagahabwa serivisi mu buryo bwiza, bakarindwa guhungabanyirizwa umutekano mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ku kibazo cya serivisi mbi ibi bitaro bikomeje kuvugwaho, Umuyobozi wabyo yavuze ko ubuyobozi bwabyo buri gukorana n’abo bireba kugira ngo hamenyekane umuzi wacyo, ushingirweho hashakwa umuti urambye.
Abagana ibi bitaro na bo basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho abareba no kubahiriza uburenganzira bw’abakozi babyo.