Label y’ibisumizi mu minsi ishize nibwo yongeye gufungura imiryango umuyobozi wayo Riderman ari nawe wayishinze ahamya ko igarukanye isura nshya ko ngo bagiye kwibanda mu bucuruzi.
Nshimiyimana Théogène uzwi nka DJ Theo akaba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya buri munsi by’iyi sosiyete Ibisumizi Business Group yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko itakiri iyo gukora imiziki no gufasha abahanzi gusa, ahubwo ahamya ko bagiye no kwinjira mu bucuruzi.
Bwa mbere iyi sosiyete ya Riderman yahise itangiza urugendo rwerekeza ku kiyaga cya Ruhondo mu majyaruguru y’igihugu aho umuntu umwe azishyura agera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 n’ibihumbi 150 ku bantu babiri(couple). Muri ayo mafranga hazaba harimo umupira w’ibisumizi, gupimwa covid, Urugendo, amafoto, ndetse n’ibindi bitandukanye.
Uru rugendo byitezwe ko ruzaba tariki 20-21 Ugushyingo 2021 abazarwitabira bagasabwa kwishyura ibihumbi 100Frw n’ibihumbi 150Frw ku bakundana bazajyana gusa ngo nubwo batangiriye ku kiyaga cya Ruhondo ngo bazakomereza n’ahandi hatandukanye mu gihugu hari ibyanya nyaburanga.