Perezidansi y’u Rwanda yamaganye ubutumwa buhimbano bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya bwitiriwe Perezida Paul Kagame, ivuga ko ari ’amakuru y’ibihuha’.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa ubutumwa buri mu ishusho ya ’Tweet’ bwitiriwe Konti ya Twitter y’Umukuru w’Igihugu.
Ni ubutumwa bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya bumusaba guhagarika vuba na bwangu intambara ingabo z’igihugu cye zihanganyemo n’iza Ukraine, bitaba ibyo ingabo z’u Rwanda zikagira icyo zikora.
Buragira buti: “Ibyabaye birahagije. U Rwanda rwari rucecetse iminsi igera kuri itatu, ariko ndatekereza iki ni cyo gihe Nyakubahwa Vladimir Putin cyo kugarura ingabo zawe mu Burusiya, bitaba ibyo u Rwanda rukerekana igisubizo cyarwo cya gisirikare kandi ndatekereza utifuza gusogongera ku mugati wacu w’umuriro.”
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire yifashishije Twitter, yamaganye ubu butumwa avuga ko ari “Fake News” [amakuru y’ibihuha]. Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ingabo z’u Burusiya zatangiye ibitero muri Ukraine ku itegeko rya Perezida Vladimir Putin.
Kuva icyo gihe abakuru b’ibihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje kwamagana iyi ntambara basaba Perezida Putin kuyihagarika, ndetse u Burusiya bwafatiwe ibihano bikomeye byo mu rwego rw’ubukungu kubera yo.
Mu minsi itanu iyi ntambara imaze nta jambo na rimwe Perezida Paul Kagame arayitangazaho.