Nyuma yo kwitegereza umuziki Nyarwanda naho ugeze utera imbere byoseonline.rw ya bateguriye ibintu bitanu bikumbuwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kuva 2009 kugeza uyu munsi.
1. Indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi
Abanyarwanda benshi iyo muganiriye bakubwira ko umuziki wakorwaga kuva 2009 kugeza 2015 bawukumbuye bitewe n’uburyo abahanzi bakoraga umuziki muri icyo gihe babaga bafashe umwanya uhagije bagakora mu nganzo kuburyo iyo basohoraga indirimbo yakoraga ku mitima ya benshi ndetse ikamara igihe kinini igikunzwe icyo abubu bita kuba kuri hiti.
Indirimbo nka ‘’Yantumye’’ ya King james, Igipimo ya Meddy, Wampoye iki ya Urban boys, Nsubiza ya Emmy, Mfite amatsiko ya Naason, Akanyarirajisho ya Jay Polly n’Izindi nyinshi ntizizava mu matwi y’Abanyarwanda.
2. Umuziki kudomina imikino.
Iyo urebye uyu munsi mu itangazamakuru ry’u Rwanda usanga abanyamakuru bakora ibiganiro by’imikino bakundwa cyane kurusha abakora imyidagaduro {showbiz}cyane cyane ku ri radio na Televiziyo. Aho kera wasanganga abanyamakuru babaga bakora ibiganiro bya showbiz babaga bazwi cyane ndetse bakunzwe ugereranije nabakoraga ibiganiro bishingiye ku mikino.
Ibi bigaragazwa n’uburyo ibiganiro bya siporo byabaga ari bike ndetse bifite igihe gito ugereranije nibyavugaga ku imyidagaduro. Ndetse na none ibi bigaragazwa n’uburyo ibiganiro bya siporo bisigaye byumvwa cyane ku buryo byinjiriza ba nyiri bitangazamakuru binyuze mu kugira abaterankunga benshi ugereranije n’ibiganiro by’imyidagaduro.
Si ibyo gusa kuko ubu n’umunyamakuru mushya uje muri siporo usanga amenyekana vuba ugereranije nuwo baziye rimwe mu itangazamakuru we akinjira mu imyidagaduro.
Ikindi kigaragaza ko imikino yigaranzuye imyidagaduro ni uburyo abanyamakuru bakoraga showbiz bagize ibihe byiza mu bihe byashize aribo bakiri ku gasongero gusa bagenda bahinduranya ku bitangazamakuru bitandukanye bigaragaza ko bikigoranye kubona abanyamakuru bashya b’imyidagaduro batumbagira ngo bagere kugasongero ugereranije no muri siporo aho hari abana bakiri bato bagiye bigaragaza cyane bakaba bamaze kuba ibyamamare.
3. Indirimbo zihurijwemo abahanzi benshi.
Mu bihe bitandukanye, abahanzi nyarwanda bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye ugasanga byishimirwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, aho wasangaga mu ndirimbo buri wese yisangangamo bitewe n’uburyo zabaga zaririmbwemo n’ abahanzi bakora injyana zitandukanye.
Ibi byatangiye muri 2012 aho umugabo bita Zizou Alpacino yagendaga ahuza abahanzi babaga bakunzwe cyane muri icyo gihe bagakora inzirimbo bahuriyemo twavuga nk’iyo bita ‘’Arambona agaseka’’, Bagupfusha ubusa, Ibitenge, Simubure ndetse n’izindi zagiye zikundwa n’abatari bake.
4. Guhangana hagati y’Abahanzi {beef]
Mu bihe byashize abahanzi babaga bakunzwe cyane bahoraga bahanganye cyane ku buryo byarengaga bakanabicisha mu ndirimbo ndetse zigakundwa n’abatari bake. Byumwihariko mu bahanzi bakoraga injyana ya hiphop ho barahanganaga cyane. Urugero twavuga nka Bulldog na P-Fla ndetse n’abandi.
Ku rundi ruhande ni nako abahanzi bari bakomeye muri icyo gihe nka The Ben na Meddy babaga bahanganye cyane ibyo bigahora biteza impaka hagati y’abafana babo aho bahoraga babagereranya rwarabuze gica ku buryo umwe iyo yasohoraga indirimbo undi nawe yararaga muri studio akora iye kugira ngo aze azimye mugenzi we.
Aba bahanzi kubabona bahurira mu ndirimbo imwe ntago byabaga kenshi cyane mbese ibyabo byari bimeze nka Messi na Ronaldo cyangwa Diamond na AlI Kiba muri Tanzania aho n’ubu umwe akora hit undi agakora indi kugeza ubwo bageze naho babiteramo urwenya ngo Meddy yashatse umugore bituma na The Ben ashaka.
Si abo gusa kuko no muri Afrobeat abahanzi nka Kitoko, Kamishi, Mico The Best na Austin babaga bakamejeje buri umwe wese yiyita umwami w’iyi njyana.
5.Urukundo hagati y’abahanzi batandukanye.
Uretse ibyagiye biba mu bihugu bitandukanye bikomeye aho abahanzi muri muzika bagiye bakundana bigacika ndetse inkuru ikaba kimomo ku isi yose urugero twavuga nka Chriss Brown na Rihanna, Serena Gomez na Justin Bieber ndetse n’abandi.
Mu Rwanda naho hagiye haba urukundo rukomeye hagati y’abahanzi rwasigaye mu mitwe ya benshi ndetse rutazibagirana. Aha twavuga nka couple ya Safi Madiba na Knowless aba bavuzwe cyane mu munyenga w’urukundo aho rwagiye rukomokaho indirimbo nyishi nka Warurihe, Wampoye iki, Ukuri n’izindi.
Indi cpouple twavuga ni nk’iyumuraperi ukomeye cyane witwa Riderman ndetse na Asinah aba nabo bakanyujijeho biratinda. Undi twavuga ni Nizzo Kabosi wo muri Urban Boys wagiranye ibihe bidasanzwe n’umukobwa w’umuhanzi witwa Sacha.
Uretse abo kandi hari nka King James byahwihwiswaga ko yakundanaga na Priscilla ndetse n’abandi benshi.