Abanyepolitiki mu Ntara ya Puntland muri Somalia bavuga ko bafite impungenge ku igurwa riri ku kigero yo hejuru ibinini byongera ingufu zo gutera akabariro byitwa Viagra muri iyo ntara.
Mu nteko kuwa Kabiri, bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagaragarije inteko ko kugura Viagra biri kwiyongera cyane kandi hatazwi icyiciro cy’abaturage bari kugura ibyo binini abo aribo. Aba bagombaga gusobanurira komite y’abadepite iby’iki kibazo kiri muri iyi ntara iherereye mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Somalia.
Depite Abdigani Dhashane ati ” Uriya muti (Viagra) uteza ibibazo, abawukoresha bashobora no gupfa.”
Akimara kuvuga atyo, The Eastafrican ivuga ko hadutse ukujujura mu badepite ariko we arikomereza ati ” Nta soni bikwiriye gutera ku kubivugaho. Iki ni ikibazo gikomeye ku buzima bw’abantu.”
Bamwe mu badepite bavuga ko Viagra yacibwa muri ako gace. Minisitiri w’Ubuzima muri Puntland, Jama Farah Hassan, na we wari mu nteko ari kumwe n’umwungirije, Sayid Omar Guled, yavuze ko hari ikigiye gukorwa kuri iki kibazo.
Yagize ati ” Nibigaragara ko ari uko bimeze, turabihagurukira.”
Sildenafil iboneka nk’ibinini bamira, ikoreshwa mu kuvura ubushake buke bw’igitsina gabo iboneka. Uyu muti wamenyekanye cyane ku izina rya viagra, ariko hari andi mazina atandukanye ubonekamo nka; nelgra, powergra n’andi.
Umuti wa viagra wavumbuwe mu mwaka wa 1998, ubwo abashakashatsi mu by’ubuzima bariho bapima umuti wo kuvura umuvuduko w’amaraso n’ububabare bwo mu gatuza maze bagasanga utera ubushake.
Ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Louis Anderson, inzobere mu by’imiti, wo mu kigo cya ‘urology care foundation’ cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko hari abagabo n’abasore bayikoresha kandi mu by’ukuri batayikeneye, bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye.