Buri musore wese utari wakora imibonano mpuzabitsina aba yibaza uko azamera igihe azaba abikoze bwa mbere ndetse n’umukobwa nawe ni uko yibaza aba yibaza niba uwo bazabikorana bwa mbere azishima, gusa hari ingo nyinshi mu Rwanda ziri gusenyuka nyamara imibonano mpuzabitsina hagati yabashakanye ariyo ibaye intandaro yo gusenyuka ku rugo.
Mu muco wacu wa kinyarwanda ubundi uvuga ko iyo umukobwa yagize amahirwe yo kubana na Nyirasenge akamuha impanuro z’uko bita ku mugabo uwo mukobwa aba ashobora kuba yakwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro gusa nanone ibi ntawabishingiraho kuko hari nigihe wasanga na Nyirasenge nta makuru menshi abifiteho.
Hari ibintu byibanze ushobora kureberaho umukobwa ugahita umenya niba yaryoshya imibonano mpuzabitsina bitabaye ngombwa ko mubikora ahubwo umwitegereje mu myitwarire ye.
Byoseonline twabakusanyirije bimwe mu byo wagenderaho umenya umukobwa wagushimisha igihe muri mu gikorwa cyo gutera akabariro.
1.Umukobwa ufite umubiri worohereye nk’isashi irimo amazi, ufite hagati y’amaguru hegeranye, ufite ku kiziba cy’inda hasa nk’ahabyimbye uwo aba aroshya imibonano: Igihe uzakora ku mukobwa nko ku kaboko ugasanga haratetema mbese ugasanga umubiri we wose uroroshye uwo uzamenye ko yabikora neza. Hari abakobwa usanga bafite umubiri wumye nk’uwabahungu uwo ntuzamwitegeho byinshi mu gihe cy’akabariro.
2.Umukobwa ugira ubukirigitwa, kandi akagira amarangamutima menshi (sentiments and emotions). Wa mukobwa urizwa n’ubusa, yababara akarira yakwishima akarira mbese ugasanga aganzwa n’amarangamutima kenshi uwo rwose ntuzazuyaze kuko uwo yagukorera byose ukanezerwa. Hari abakobwa baba bameze nka ba ntibindeba wamukorera akantu keza ukabona ntacyo bimubwiye wamubwira inkuru nziza cyangwa ibabaje ukabona ni ntacyo bimbwiye uwo no mu gihe cy’imibonano azaba ntacyo bimbwiye.
3.Umukobwa usa n’umutesi: Hari abakobwa uba usanga bateta cyane mbese ari wawundi ubona ntacyo atwaye pe yitwara nk’abana mbese akunda umuntu umutetesha uwo rero ntuzamuhiteho ujye umutetesha nawe azajya agushimisha nta kabuza.
4. Umukobwa ubasha kwiterura si unanutse gusa, kuko hari umukobwa uzasanga ananutse ariko nta gatege yigirira kimwe nuko uzabona umukobwa ubyibushye cyane kandi ahorana ingufu n’imibaduko. Umukobwa ugenda asodoka uwo nta kigenda, ahubwo wa mukobwa ubona yiterura akava hasi, akihuta mbese ukabona yiyoroshya nk’ibaba kabone nubwo abyibushye, uwo aba yaryoshya imibonano.
5. Amaguru: Umukobwa ufite amaguru meza atananutse cyane kandi atabyibushye cyane mbese umukobwa udafite imfundiko nk’izabagabo ariko akaba yorohereye adakomeye cyane uwo mukobwa aba yaryoshya imibonano.
Basore ibi si ukubashishikariza kwirirwa mwiruka mu bakobwa ahubwo ni ibyo kugufasha kuzahitamo umugore wa nyawe muzahuza mukarambana ibihe byose kuko kwijandika mu busambanyi nabyo byakwicira ubuzima bwawe bwose .