Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje u Rwanda ruri mu biganiro na YouTube bizasiga hari imwe mu miyoboro ya YouTube (YouTube Channel) ifungwa.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na tereviziyo y’igihugu, umuvugizi wa RIB yatangaje ko abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, amagambo agamije kubiba amacakubiri n’inzangano mu Rwanda bifashishije YouTube ko izo konti zabo bashaka kuzifunga.
Yagize ati: “Hari ibiganiro biriho byo kugira ngo aba bantu bose bakwirakwiza izi mvugo zo gukurura amacakubiri, zo gupfobya jenoside, hari ibiganiro biriho kugira ngo zijye zifungwa. Ni ibiganiro biri hagati ya Guverinoma ya YouTube.”
Mu gihe YouTube yaba yumvise icyifuzo cya Guverinoma y’u Rwanda ikanagishyira mu bikorwa, iyi yaba ari ingamba ya kabiri yaba ifatiwe ba nyiri izi shene yiyongera ku yo gukurikiranwa n’ubutabera.
Mu bafunzwe bakurikiranweho kwifashisha YouTube mu gukora ibi byaha barimo Idamange Iryamugwiza Yvonne wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 adahari, Karasira Aimable ukiburanishwa, Hakuzimana Abdoul Rashid uri mu maboko y’ubushinjacyaha mbere y’uko atangira kuburanishwa ndetse n’abanyamakuru batatu bakoreraga Iwacu tv batari baburana.