Perezida Kagame yageze muri Guinée Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanyamo zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi,nibwo Perezida Kagame yagiye muri iki gihugu ndetse amafoto ageze ku kibuga cy’indege cya Ahmed Sékou Touré yashyizwe hanze n’ibiro bya Perezida wa Guinea.
Aya mafoto agaragaza indege nziza Perezida Kagame agendamo ndetse nuko yakiriwe mu muco w’abanya Guinea.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe muri Guinée Conakry na mugenzi we, Mamadi Doumbouya.
Bombi bagiranye ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanya zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
U Rwanda na Guinée Conakry, bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri politiki na diplomasi ndetse ibihugu byombi bimaze igihe bigaragaza ko bishobora kwagura inzego z’ubutwererane zikagera mu bucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée Conakry muri Mata 2023, mu gihe mugenzi we, Mamadi Doumbouya yaherukaga i Kigali muri Mutarama 2024, mu ruzinduko rwasize afunguye ku mugaragaro Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.
Dore ibidasanzwe wamenya ku ndege Perezida Paul Kagame agendamo
1.Iyi ndege ni Gulf-stream G650 ihagaze miliyari ziri hagati ya 60frw na 75frw ugendeye ku gihe zakorewe. [Forbes].
2.Ni indege zikorwa n’uruganda Gulf-Stream Aerospace ruzwi mu gukora indege bwite.
3.Izi ndege zitwara abandi bari bagera kuri 11-18 [Gulf-stream Aerospace]
4.Ni indege zifite ubushobozi bwo kumara amasaha 14 ikiri mu kirere. [Gulf-stream Aerospace]
5.Ni imwe mu ndege bwite zihuta cyane kuko urubuga Aero-Affaires ruvuga ko iri ku mwanya wa gatatu mu ndege bwite zihuta kurusha izindi.
6.Ni indege yashyizwe ahagaragara mu 2008 ikora urugendo rwa mbere mu 2009.
7.Iyi ndege ifite igikoni n’akabari,telephone za satellite,murandasi,ubwogero,ubwiherero n’ibindi.
8.Ni indege zikunzwe mu bakomeye mu isi barimo David Geffen, Laurene Powell Jobs, Ralph Lauren, Elon Musk, Steven Spielberg, Nancy Walton Laurie, Robert Kraft, Ralph Lauren, Ronald Perelman, James Simons, na Oprah Winfrey [Forbes]
9. Iyi ndege itwarwa n’abapirote babiri.
10.Urubuga Falcon Private Jets ruvuga ko intebe z’iyi ndege zihindurwamo ibitanda bitanu biryamwaho n’umuntu umwe ndetse nk’ikindi kimwe cyaryamwaho n’abantu babiri.
Abanyacyubahiro bagenda muri izi ndege nibo bagena imikorere y’indege bifuza batanze isoko ku ruganda rukora ubwo bw’izi ndege( GOLF-STREAM AEROPLANE).