Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zo ku wa 29 Gicurasi 2023, abarenga 1500 bari bakoraniye kuri shene ya Youtube ya Element Eleeeh, buri wese yifuza kuba uwa mbere urebye amashusho y’indirimbo ‘Fou de toi’ yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ross Kana.
Ni indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko kuko imaze iminsi yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye barimo ibyamamare mu myidagaduro y’u Rwanda.
Uretse kuyamamaza, ni indirimbo yagarutsweho nyuma y’uko isohotse mu buryo bw’amajwi uburyo yakiriwe byatumye benshi bagira amatsiko y’amashusho yayo.
Mu gushaka kumenya neza byinshi kuri iyi ndirimbo, IGIHE yagerageje kuvugisha abantu bo muri 1:55AM Ltd yashoyemo amafaranga mu ikorwa ryayo ariko babera ibamba umunyamakuru wifuzaga amakuru bo bahamya ko ari amabanga y’akazi.
Ku rundi ruhande ariko, twaje kumenya ko ari indirimbo yashowemo akabakaba miliyoni 15Frw.
Ushobora kuba wumvise aya mafaranga ukikanga cyangwa ukaba watekereza ko ari amakabyankuru, ntakubeshye nanjye ibi niko byangendekeye menya iby’uyu mushinga w’indirimbo ndetse bikaba byaranteye amatsiko yo kujya gushakisha imirimo bivugwa ko yakozwemo byatumye ihenda aba bahanzi.
Mu gushakisha amakuru twaje kumenya ko ikipe yafataga amashusho n’abayagaragaramo bamaze iminsi ibiri mu Karere ka Karongi mbere yo gufatira ayari asigaye mu Mujyi wa Kigali.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe ku nzu igiye kuzuramo hoteli ‘Château Le Marara’ amakuru akavuga ko ikiguzi cyatanzwe ngo bahakorere kitari hasi habe na mba.
Aba bahanzi bari bahagurukije i Kigali abantu 100 bagombaga kugira uruhare mu ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, muri aba hakabamo 80 bayigaragaramo n’abandi bari mu bikorwa byo kuyitunganya.
Aba bose barishyuwe buri wese bitewe n’uko yumvikanye na ba nyiri ndirimbo ndetse banatungwa iyo minsi yose n’aba bahanzi binyuze muri 1:55AM Ltd yashoyemo amafaranga.
Mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, umuhanzi w’imideli Young C wabambitse, byamusabye kuba afite imashini idoda hafi ye ndetse akagira n’abadozi bafatanyije mu kwambika abari mu mashusho yayo.
Bivugwa ko uyu muhanzi w’imideli yishyuwe arenga miliyoni 2.5Frw kugira ngo adodere buri umwe ugaragara muri iyi ndirimbo. Uretse ibi nabyo bidahendutse, mu kwandika inkuru yakinwe muri iyi ndirimbo hiyambajwe umusizi Bahali Ruth akaba yaranitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Ni mu gihe ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryo ryayobowe n’aba producers babiri bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Aba bakaba ari Gad uri mu bayoboye abandi mu Rwanda ndetse na John Elarts umusore w’i Burundi umaze gushinga imizi mu gutunganya amashusho y’abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Aba bakaba barafatanyije n’undi musore witwa Editor Guy uri mu bazwiho gutunganya neza amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.
Ni mu gihe guha amashusho ibara ryiza ‘Coloring’ byakozwe na Ben Aitar, umunya Nigeria umaze kubaka izina kubera gukorana n’abahanzi bakomeye.
Uyu musore uzwiho ubuhanga mu gutunganya neza amabara y’amashusho yakoze ku mishinga y’indirimbo zamamaye nka 1 Milli ya Davido, Sussanna ya Sauti Sol,Mon bebe ya Patoranking na Flavour, Onyeka ya Burna Boy,Essence ya Wizkid na Tems.
Si izi ndirimbo gusa kuko yanakoze ku zindi zirimo Mi nuh know ya Shaggy,Girlfriend ya Ruger,Odo ya Kizz Daniel,Park well ya Tiwa Savage na Davido,Woman ya Simi,Options ya Lax na Ayra Star kimwe n’izindi nyinshi.
Bivugwa ko uyu musore yahuye na Bruce Melodie na Element ubwo aba basore baheruka muri Nigeria mu minsi yashize bahava biyemeje kuzakorana ku mushinga w’indirimbo bateguraga.