Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byagabanutse mu Rwanda, aho kugeza ubu litiro imwe ya lisansi yageze ku 1,663Frw naho iya mazutu igera ku 1,652Frw.
Ni ibiciro byagenwe n’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).
RURA yatangaje ibi biciro binyuze mu itangazo yashyize ahagaragara rikavuga ko ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024 saa tatu za nimugoroba (21h00).
Litiro imwe ya lisansi yagabanutseho amafanga 101frw kuko ku biciro biherutse yari yashyizwe ku 1,663frw mu gihe Mazutu yagabanutseho amafaranga 32 Frw kuri litiro aho yavuye ku mafaranga 1684 kuri litiro ijya kuri 1652frw ukurikije ibiciro byari bisanzweho.
RURA yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.