Mu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yari yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Mali bikarangira amavubi atsinzwe ibitego bitatu ku busa ndetse umukinnyi w’amavubi Bizimana Djihad ahabwa ikarita itukura mu minota ya mbere y’umukino.
Ku wa 11 Ugushyingo 2021, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba rwarambikanye hagati y’Amavubi y’u Rwanda na Mali, ariko umukino urangira u Rwanda rutsinzwe ibitego 3-0, harimo ibtege bibiri byatsinzwe mu gice cya mbere ikindi kimwe gitsindwa umukino urimo urangira.
Nyuma y’uko akoze aya makosa, yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram, maze Bizimana Djihad asaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ku makosa yakoze agatuma ikipe y’igihugu igorwa n’umukino wo guharanira ishema ry’igihugu.
Mu butumwa yanditse yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nisegure nanasabe imbabazi aba sportif ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ku bwo ikosa nakoze mu mukino twakinnye na Mali, rigashyira ikipe mu bibazo, byose byari ukurwana ku ishema ry’igihugu ndetse n’ikipe yacu.”
Bizimana Djihad, Djidro, yavuze ko yababajwe n’ibyabaye kuko atari abigambiriye, avuga ko amakosa yabaye yamusigiye isomo.
Yagize ati “Byarambabaje cyane kandi mu by’ukuri sinarimbigambiriye, dukora amakosa nk’abantu kugirango tuyigireho, ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugirango tugarure ibihe byiza mu mupira w’amaguru wacu.”
Nyuam y’ubu butumwa bw’uyu mukinnyi ukinira ikipe ya KMSK Deinze, benshi mu bakunzi bamwihanganishije gusa harimo n’abandi batamugiriye impuhwe bamugaragariza uburakari yabateye.
Umwe mu bakunzi be ndetse akaba ari n’umukunzi w’ikipe y’igihugu amavubi witwa Habumugisha Theo official kuri instagram yamusubizanyije agahinda n’umubabaro bikomeye aho yagize ati:”Man mujye mureka kudushengura ubabaye rimwe wenda kuko utazurira indege nk’abandi ariko twebwe imitima mwayigize ibisenzegeri none ngo uraho ngo wababaye, uziko mutajya muha agaciro muhabwa muri iyi kipe”
Yakomeje ati: Muraza mugatobatoba ibyo mushaka ngabo abarwaniyemo bapfa Jerzey, abapfuye abagore n’ibindinuko ntacyo dufite twabaha uwabashira ahantu akabigisha indangagaciro zo guhagararira igihugu kuko mwifitemo zagara nyinshi. Nka buriya uriya muvandimwe wari umukebanyije ijosi ubundi uretse urwari rwakubunzemo rwa rouge iriya ballon wari wabuze uwo uyiha? ngo urashaka kwifotoza? ngewe nkurikije imyaka ukinnye n’ibihugu ugenze ukina umupira sinibaza ko ririya ari ikosa wagakoze ngo urarwana kuki cy’igihugu aca wewe?
Nta mbabazi ukwiye ufate ikindi gihe witekerezeho kandi uzatubwire ko wigaye ku byo wakoreye igihugu