Uyu munsi ku wa gatandatu mu masaha ya saa munani mu Murenge wa Karama mu karere ka Huye urusengero rwa ADEPR Kibingo rwagwiriye abantu 15 babiri bitaba Imana.
Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Gashyantare, abaturage batandukanye bari mu matsinda yo kwizigama mu gihe imvura iguye bihutiye kujya kugama mu rusengero ruri kubakwa rwa ADEPR Kibingo ku bw’ibyago urusengero rubagwaho babiri bitaba Imana naho abandi 15 bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUB.
Nkuko Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange yabitangarije radiyo Rwanda, yavuze ko abitabye Imana ari umugore ndetse n’umwana yari ahetse mu gihe abandi 15 bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro. Yatangaje ko kandi abari bugamye muri urwo rusengero bageraga ku bantu 90.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuri ubu hari ibikorwa byo gukuraho igisenge ndetse n’amatafari kugira ngo harbwe n’ibindi bintu aba baturage bari bafite bagasigamo.
Yanavuze ko kandi iyi mvura yaguye itari nyinshi yo kugusha urusengero ko ahubwo bishoboka ko rwari rwubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge.
Usibye muri uyu murenge kandi imvura yateje ibyago Sebutege yatangaje ko no mu murenge wa Gishamvu haguye imvura nyinshi igasambura amazu atari yakamenyekanye.