Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yasanzwe yimanitse ku mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye kubera umukobwa yakundaga wamwanze.
Uyu musore ukomoka mu karere ka Nyabihu, Yigaga mu mwaka wa mbere mu Ishami ry’Ibarurishamibare (statistique) Umurambo we wabonetse ahagana Saa Yine z’ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2022.
Uwo musore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi mu bwogero (douche) aho yacumbikaga hanze ya Kaminuza mu Mudugudu w’Agasengasenge mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.
Umwe mu banyeshuri babanaga mu gipangu, yavuze ko bari bari mu cyumba aho bacumbika, arasohoka bakeka ko agiye kwihagarika, hashize akanya basanga amanitse muri douche mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye.
Yavuze ko bakeka ko kwiyahura yabitewe n’uko hari umukobwa bakundanaga wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye wari wamwanze.
Ati:“Hari umukobwa yakundaga ariko we ngo atamukunda amubeshyabeshya yikundira abandi. RIB yajyanye telefone ye kuko bari bamaze kuvugana [n’uwo mukobwa] ndetse na message (ubutumwa bugufi) bandikiranye zikirimo, ubwo niyo iza kumenya ibyo bavuganaga muri ako kanya, kuko ubanza kubyakira byamunaniye ahitamo kwiyahura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri babanaga na we mu gipangu aho yacumbikaga bavuze ko ahagana Saa Yine z’ijoro bamusanze muri douche amanitse mu mugozi yapfuye, batabaza ubuyobozi.
Yakomeje avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane amakuru y’urupfu rwe n’icyo yazize.
Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.