Imvura nyinshi idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira yari ivanze n’umuyaga udasanzwe yashenye inzu z’abaturage ndetse yica n’abantu n’amashuri ntiyasigaye.
Abantu babiri nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi mvura yari ivanzemo n’inkubi y’umuyaga mwinshi udasanzwe mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.
Abo bantu byahitanye ni abo mu Mudugudu wa wa Buremera mu Kagari ka Byinza, aho umwe yagwiriwe n’inzu undi atwarwa n’umugezi. Iyi mvura yatangiye kugwa mu ma saa moya z’umugoroba ngo yamaze iminota 30 ariko yica abantu inangiriza ibikorwaremezo birimo amashuri ndetse n’inzu z’abaturage nazo zahangirikiye.
Ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, hari gushakwa uko abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza bagobokwa.
Abaturage batuye muri ako kagari bagizweho ingaruka n’ibiza, basaba ubuyobozi bw’akarere kubagoboka byihutirwa kuko bamwe bakuwe mu byabo n’iyo mvura nyuma yo kubasenyera.