Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 19 Mata 2023, mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi ikirombe cyagwiriye abantu batandatu bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo ibikorwa by’ubutabazi byatangiye aho hamaze kugezwa imashini yo kubashakisha dore ko ibitaka byose bayabagwiriye barimo imbere.
RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko bamwe mu baturage bazi iki kirombe uko giteye ko bigoye ko aba bantu babavanamo ari bazima kuko ngo imbere kitubakiye neza dore ko cyari kimeze nk’umwobo baseseramo mu buryo butemewe.
Byabanje kugora ngo imashini y’ubutabazi ngo igere aho kuko kuri icyo kirombe kitari giherereye ahari umuhanda ariko hari agahanda gato baje gukora ibishoboka byose ngo ihagere birangira iyo mashini ihageze itangira ubutabazi bw’ibanze.
Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi butemewe kuko biba bitizewe dore ko iyo bahuye n’impanuka bahita bitaba Imana.