Mu ijoro ryo kuwa 28 Ugushyingo rishyira kuwa 29 Ugushyingo 2023, ni bwo abantu bataramenyekana bigabije Kiliziya nto (chapelle) iri mu rugo rw’abasaza n’abakecuru ruyoborwa n’umuryango w’Ababikira b’Abizeramariya mu karere ka Huye,Umurenge wa Tumba,mu kagari ka Gitwa maze biba taberinakuro(tabernacle) hamwe n’igikoresho bifashisha bashengerera(austentoire).
Birakekwa ko ababyibye bibwiraga ko ari zahabu batwaye. Umwe mu bakora muri iki kigo utashatse ko amazina ye ajya ahabona, yabwiye IGIHE ko ababikoze bashobora kuba ari abajura ariko basanzwe bagenda muri iki kigo.
Yagize ati “Urebye bari basanzwe bahazi. Ubona ko bazanye urufunguzo bacurishije bagakingura bahengereye abazamu batababona’’.
Yakomeje avuga ko ibyibwe byaje gutoragurwaga mu gashyamba kari hafi aho(mu mbago z’ikigo) ubu bikaba byasubijwe mu kiriziya.
Umuyobozi w’iki kigo, Soeur Julienne Mukarwego na we yatangarije IGIHE ko ibyo abajura byaje kuboneka.
Ati “Turashima Imana,Yezu wacu yagarutse kandi nicyo gikomeye. Ubu dutegereje Padiri ngo aze aduturire igitambo cya missa,maze anasubize Yezu[uri mu ukarisitiya],muri taberinakuro kuko yamaze gusanwa’’.
Soeur Julienne akomeza avuga ko ababyibye bashobora kuba bari bizeyemo inyungu z’amafaranga mu kubigurisha.
Yagize ati “Dukeka ko ababyibye baba baratekereje ko ari nka zahabu batwaye. Nka austentoire ni agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo hositiya mu gihe cyo gushengerera. Uwakabona kabengerana yakeka ko ari nka zahabu, ni nabyo n’abaje kwiba bashobora kuba barakekaga’’.
Ubusanzwe isakaramentu ry’ukarisitiya n’ibijyanye na byo rihabwa umwanya ukomeye cyane muri Kiriziya Gatolika, aho ukarisitiya ifatwa nk’umubiri wa Yezu Kristu muzima.
Inkuru bifitanye isano: Huye: Abajura bibye taberinakuro n’ukarisitiya zari zibitswemo