Ubusanzwe umuyobozi ni umuntu ugomba kuba intangarugero mu gukora ibikorwa byiza kugira ngo abere urugero abo ayobora. Iyo bigeze mu Rwanda nk’igihugu kizwiho kugendera ku mategeko no kutarebera ikibi, biba akarusho.
Nyuma y’uko icyorezo cya Corona kigenjeje make, mu Karere ka Huye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye hamwe mu nama y’ubukangurambaga igamije kwikebuka kugira ngo barebere hamwe uko banoza ibyo bakora kuko biganjemo abafite inshingano z’ubuyobozi ku nzego zinyuranye.
Komiseri w’Imibereho Myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Kanamugire Umubyeyi Yvette yakomoje ku muyobozi waguwe gitumo arimo gusambanira mu modoka mu Murenge wa Tumba, avuga ko ibintu nk’ibyo biba bidakwiye.
Ati “Mu minsi yashize hari umuntu w’umuyobozi abantu bigeze kumusanga ahantu i Tumba ari mu modoka ari kumwe n’umukobwa, abaturage barahurura, izo nkuru zirazwi. Yari ari mu modoka yahawe na Leta imufasha gukora inshingano niwe abantu bose bagombye kureberaho.”
Yavuze ko uwo muyobozi hari ibindi byiza byinshi yakoze ariko izo ngeso mbi z’ubusambanyi yafatiwemo zahise zibisiga icyasha.
Ati “Ibyo biteye isoni yari afite ubushobozi bwo kubijyana ahandi hantu ariko ayo mateka ntashobora gusibika muri Tumba. Kandi hari ibindi byiza yakoze ariko twarabyibagiwe, buri gihe twibuka ka kantu. Imyifatire ni ikintu kigoye cyane no kuba nkore neza bandebereho ni ikintu dukwiye kwitwararika.”
Ntabwo yavuze amazina y’uwo muyobozi ndetse ngo anatangaze aho yayoboraga ariko amakuru dukesha igihe yahawe n’umwe mu bamuzi, yavuze ko ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize Akarere ka Huye byabayeho.
Yavuze ko yari asanzwe avugwaho ingeso nk’izo zo gusambana n’abakobwa mu byumba bikodeshwa (lodge) ndetse rimwe na rimwe akabikorera mu modoka bitewe n’uko yakundaga no kurangwaho ubusinzi.
Ati “Byari bisanzwe bizwi ariko atarafatwa. Bamucungiraga hafi kugira ngo bazamufate babone ikimenyetso.”
Yavuze ko uwo muyobozi akimara gufatwa yatakambye asaba imbabazi, arababarirwa agirwa inama yo gusezera ku nshingano arabikora.
Muri ibyo biganiro hakomojwe no ku bayobozi bakunda guparika imodoka ku tubari bakajya gusindiramo no gusambanira mu byumba bitubamo, babwirwa ko ahantu bakunze kubikorera hamaze kumenyakana bityo bakwiye kubicikaho burundu.
Ati “Niba uri umuyobozi ugomba gukora neza bakakureberaho nta kindi kintu ushobora guhitamo [kitari ubusambanyi] cyagushimisha cyangwa niba ri icyo [gusambana] wahisemo ntugikorere aho abantu bose bari bukurebereho, bagatangira kwibaza na bya bindi ubabwira icyo bivuze. Ubukangurambaga tuba twamaze kubwica.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi muri ako Karere, Sebutege Ange, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubwo buba bugamije kwibutsa abanyamuryango inshingano zirimo no kurangwa n’imyitwarire myiza.
Basabwe no kwita ku bibazo birimo ubujura n’ubugizi bwa nabi biri kugaragara mu Karere ka Huye muri iyi minsi kugira ngo bicike uburundu. Hakomojwe no ku banyamuryango n’abayobozi bahishirana ingeso mbi zirimo ruswa no gutonesha, bagirwa inama yo kujya bajya inama yo kureka ibintu nk’ibyo aho kubihisha.