Kuwa 19 Mata 2023, nibwo hacicikanye inkuru y’ikorombe cy’amabuye y’agaciro cyahitanye abantu batandatu mu karere ka Huye mu Kagari ka Gahana ho mu Murenge wa Kinazi, ariko gutahura nyiracyo biza kuba ingume.
Nyuma inzego zitandukanye zirimo iz’Ubugenzacyaha zaje gukurikirana abaketsweho ko bafitanye isano mu bucukuzi bw’icyo kirombe bidatinze abagera kuri batanu baza gutabwa muri yombi.
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, nibwo Urukiko rwisumbuye rw’i Huye rwanzuye ko muri batanu bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki kirombe cy’amabuye y’agaciro , babiri bahamwa n’ibyaha naho batatu bakarekurwa.
Abahamwe n’ibyaha ni Major Rtd Jean Paul Katabarwa na Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi bahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.
Ni mu gihe Liberata Iyakaremye wari umukozi ushinzwe ubutaka muri uyu murenge, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana, ndetse na Protais Maniraho wari SEDO w’aka Kagari Urukiko rwategetse ko bagomba kurekurwa.
Aba bahanaguweho ibyaha byo kuba ibyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko, mu gihe Uwamaliya we yabihamijwe.
Rtd Major Katabarwa we yahamijwe icyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakisha amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri.
Ibi bikaba bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu.