Umuyobozi Mukuru wa kompanyi Rwanda Gospel Stars Live yatumiye umuhanzi w’indirimbo z’iyobokamana Rose Muhando ukomoka muri Tanzania mu gitaramo Praise & Worship Live Concert, Nzizera Aimable, yamwishyuriye sheki itazigamiye kuri Classic Hotel/ishami rya Kigali yamaze iminsi acumbitsemo hamwe n’ababyinnyi babiri bamuherekeje.
Ubuyobozi bw’iyi hoteli buvuga ko Rose Muhando n’ababyinnyi be bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro rya tariki ya 4 Werurwe 2022, habura iminsi ibiri ngo igitaramo kibe ku ya 6 Werurwe, Nzizera aberekeza aho bari bategurirwe bagombaga gucumbika muri hoteli.
Bukomeza buvuga ko uyu muhanzi n’ababyinnyi be bavuye muri hoteli tariki ya 9 Werurwe 2022, bagomba kwishyurirwa amafaranga y’u Rwanda (Frw) 1.277.500 ariko kugeza uwo munsi ntabwo Nzizera wagombaga kubishyurira yari yabikoze.
Umuvugizi w’ibikorwa bya Classic Hotel, Nkundineza Jean Paul yasobanuriye Bwiza dukesha iyi nkuru ko ubundi umukiriya yishyura habura umunsi umwe ngo apakire ibintu bye ngo asohoke muri hoteli. Ati: “Ku bwa Rose Muhando rero ntabwo ari ko byagenze, yazanye n’iryo tsinda ryari ririmo Aimable, ari na we muyobozi mukuru wari wateguye iki gitaramo, byose yagombaga kwishyura amafaranga 1.277.500 n’iryo tsinda bari kumwe.”
Nkundineza yakomeje asobanura ati: “Rero igihe cyo kugenda cyageze atarishyurirwa, ariko ajya no kuza nta n’ubwo twebwe nka hoteli twari tuzi ko mu by’ukuri hazishyurwa sheki, n’ubwo konte yaba iriho amafaranga, procedure yo kwishyura sheki ni ibintu uvuga hakiri kare, ubuyobozi bwa hoteli bukabyemera cyangwa bukabyanga.”
Sheki ya baringa/itazigamiye
Umuvugizi w’iyi hoteli yavuze ko bagize urujijo ku ugomba kwishyura, batekereza kwiyishyuriza Rose Muhando, ariko babona bidakwiye, barumarwa no kwakira sheki yari imaze gusinywa na Nzizera. Ati: “Izo mpungenge zose icyazikuyeho ni iyo sheki Aimable yaje aje kumufata amujyanye ku kibuga tariki ya 9 Werurwe adafite amafaranga, ubuyobozi bwa hoteli bumubwira ko atatwara umushyitsi we atishyuye, akora sheki yo kuri iyo tariki.”
Yavuze ko bitewe n’uko sheki yari ikozwe kuri uwo munsi, bizeye ko uko byagenda kose kuri konti ya Nzizera iri mu izina rya kampani yitwa Rugamba Construction and S. Ltd yari iriho amafaranga ariko bageze kuri banki ngo babikuze, basanga nta mafaranga ahari. Ati: “Nyuma ya saa sita rero bagiye gukuraho amafaranga, basanga iyo konti iheruka gukoreshwa nka konti muri 2017.”
Ngo ubwo hoteli yamenyaga ikibazo, yahamagaye Nzizera, imusaba kwishyura ntiyabikora, ifata icyemezo cyo kujya ku ishami rya Banki ya Kigali rikorera mu igorofa rya Grand Pension Plaza, riteraho kashe (cachet) yemeza ko sheki yishyuriwe Rose Muhando itazigamiye, bikaba bitanga uburenganzira bwo gukurikirana mu rwego rw’amategeko uwayitanze.
Nzizera yemeza ko ikibazo cyakemutse
Bwiza.com yahamagaye ku murongo wa telefone Nzizera, imubaza kuri iki kibazo, abanza guhakana ko nta kibazo cyigeze kiba hagati ye na Classic Hotel. Ati: “Ibyo bintu uvuga uri kubikura hehe? Uri kubikura hehe ibyo bintu ko ibyo bintu uvuga ko bitigeze bibaho?”
Mu gihe yakomeje kumubaza niba koko iki kibazo kitarigeze kibaho, Nzizera yasubije ati: “Twaranagikemuye ariko twarabishyuye. Ikibazo cyabayeho, iyo sheki yagize ikibazo, iyo konti yari ifite ikibazo kumwe konti iba andouillé, sinzi ikibazo yari ifite kuri konti yayo, barabitubwira tujyayo, turabikemura, kirarangira. Ntabwo rero nibaza uburyo rero wenda wakumva hari ikibazo gihari.”
Nzizera yakomeje asobanura ati: “Ikibazo kijya kibaho muri payment, ushobora gusinya sheki, wenda ntiyishyurwe kubera ibibazo wenda hagati y’umukiriya na banki. Hari igihe konti ushobora gusanga wenda amafaranga atariho, cyangwa ugasanya wasinye nabi, ibyo byose bijya bibaho. Rero icyo gihe ikibaho ni uko umuntu muhamagarana, mukumvikana, cyangwa mukishyurana, ni cyo kiba gikenewe. Barampamagaye, njyayo turabikemura, turishyura?”
Icyakoze ntabwo yasubije igihe yishyuriye, ndetse yavuze ko nta kindi arenzaho muri iki kiganiro.
Ariko hoteli yo ivuga ko ubwo iyi sheki yari imaze kwemezwa ko itazigamiye, yahise ibimenyesha Nzizera, agirana ibiganiro n’ubuyobozi bwayo, yishyura amafaranga y’u Rwanda 400.000 muri 1.277.400 yagombaga kwishyura yose, yemera ko andi azayishyura mu byiciro bibiri.
Hoteli ivuga ko nibigera tariki ya 21 Mata 2022 amafaranga yose ataraboneka, izajya kurega Nzizera mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ko yayambuye.
Uretse iki kibazo kigaragaye hagati ya hoteli na Nzizera, igitaramo yateguye nacyo ubwacyo cyari cyagaragayemo ibibazo bitandukanye birimo: kwegura kw’abari bagize akanama nkemurampaka habura umunsi umwe ngo kibe, kuba hari bamwe bacyitabiriye batawe muri yombi bahimbye ibisubizo by’ibipimo bya Covid-19, kuba abacuranzi barabanje kwanga gucurangira abahanzi b’abanyarwanda batarishyurwa amafaranga basabaga no kuba umuhanzi Aline Gahongayire yarinubiye itumirwa rya Rose Muhando, kuko ngo yashoweho amafaranga menshi.