Umukandida wigenga wiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Herman MANIRAREBA ,yagejeje ibyangombwa kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, isanga atujuje imikono isabwa.
Herman yakiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.
Mu byangombwa Herman yatanze haraburamo imikono 600 itegetswe yo mu turere 30 tw’igihugu, gusa yemera kuyuzuza mu gihe giteganyijwe.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize ati “Undebye umwanya wa perezida wa Repubulika ni wo unkwiye, iki gihugu ndakizi neza.”
Manirareba Herman mu 2018 yigeze gusaba ko u Rwanda rwasubira mu bwami.Yabikoze mu nyandiko yagejeje ku Nteko ishingamategeko.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yongeye kuvuga ko aramutse atowe yahindura Itegeko Nshinga u Rwanda rukava kuri repubulika rukaba ubwami.
Herman Ati “Nimba perezida nzahindura Itegeko Nshinga , himikwe umwami.
“Akomeza ati “Ubushobozi ndabufite, murebe na dosiye nakoze ntawundi wayikoze. Nsangamywe abanshingikiye , ntabwo ndi guhubuka, nemerewe kwiyamamaza.
Ubutegetsi si ubw’ubw’ufite amafaranga, w’igitangaza, … hakenewe ufite ibitekerezo.”Uwatsinda amatora wese akumva ko igitekerezo natanze gifite ishingiro twakwicarana nkamuha inama. Sinshaka ibyubahiro, nshaka ineza y’abaturage”
– Advertisement –
Ku birebena no kuba ahanganye na Perezida Kagame usanzwe ku buyobozi.
Ati “Kagame ntiduhanganye, twagombye kwicarana tukamubwira tuti ibi ntiwabikoze, ibi byagenda gutya, bigenze utya.”
Herman yakomeje ati “Nka hano nta sondage dukora ngo bamenye abashoboye. Nk’ubu abaturage ntabwo bazi neza ibyo barimo. Nk’ubu rwose sinshaka ko repubulika ikomeza kuko amateka yayo turayazi ni mabi.”
Herman yemeza ko ari umunyarwanda usanzwe, ndetse ko ntawe ukwiriye gutungazwa no kuba ya kwiyamamaza.
Ati “Ndi umunyarwanda usanzwe si ndi igitangaza. Iyo abantu babifatira hejuru, bakumva ko yatangwa n’abantu nka Tito Ritaremara kadi si byo. Twese turabyemerewe”.
NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.